Minisitiri Musabyimana yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 7 Gicurasi ubwo i Kigali muri BK Arena hasozwaga amarushanwa mpuzamahanga yo gusoma no gufata mu mutwe igitabo cya Quran, yahuje urubyiruko rwo mu bihugu bisaga 40 bya Afurika.
Mu gusoza uyu muhango, Minisitiri Musabyimana yashimiye Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wateguye iki gikorwa, agaragaza ko ari urugero rwiza rw’ibyo amadini akora mu guteza imbere igihugu.
Yavuze ko bikwiriye kubera urugero andi madini n’amatorero akorera mu Rwanda, agashyira imbaraga mu bikorwa bigamije guteza imbere abayoboke bayo ari nabo benegihugu.
Ati “By’umwihariko, turasaba amadini n’amatorero gukomeza gukemura ibibazo bikibangamira umuryango nyarwanda birimo abana bata amashuri, igwingira ry’abana, inda ziterwa abangavu, ubuzererezi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko.”
Musabyimana yavuze ko gusoma Quran, bikwiriye gufasha urubyiruko kumenya neza ibikubiye muri icyo gitabo gitagatifu, bakabyifashisha bateza imbere isi.
Ati “Ndizera ko abitabiriye aya marushanwa batabikora hagamijwe kurushanwa gusa, ahubwo ko ibyo bibafasha kubahiriza ibigikubiyemo cyane cyane: kubana mu mahoro, urukundo, kubahana, gufashanya no gusenga bitabangamira imyemerere y’abandi.”
Yavuze ko kuba abana bo muri Islam baterana bakarushanwa gusoma Quran, ari ikimenyetso cy’ubwisanzure amadini n’amatorero bihabwa na Guverinoma y’u Rwanda.
Ati “Guverinoma y’u Rwanda yahisemo kubaka ubufatanye buzana impinduka mu mibereho y’abaturage hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye harimo n’Imiryango Ishingiye ku Myemerere.”
Muri aya marushanwa hatanzwe ibihembo bitandukanye bifite agaciro ka miliyoni zisaga 29 Frw. Batatu ba mbere nibo bahembwe aho uwa mbere yahawe Miliyoni 5 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!