00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imibanire n’imyemerere y’Abasunni n’Abashiite mu Rwanda iteye urujijo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 27 April 2014 saa 10:42
Yasuwe :

Itandukaniro riri hagati y’abayoboke b’idini y’Abayisilamu mu Rwanda rikomeje guteza urujijo mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko ab’abasunni (Suni) n’abashiite (Shiite) badacana uwaka ariko bigashimangirwa n’abayobozi ba byo ko babanye neza.
Nyuma yo gukora ubusesenguzi n’ubushakashatsi bw’imibanire itari myiza n’imvururu zikunze kuranga ibyo bice, aho bamwe banahatakariza ubuzima cyane cyane mu bihugu by’abarabu, umunyamakuru wa IGIHE yagerageje kubisanisha n’ibyo mu Rwanda babonekamo (…)

Itandukaniro riri hagati y’abayoboke b’idini y’Abayisilamu mu Rwanda rikomeje guteza urujijo mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko ab’abasunni (Suni) n’abashiite (Shiite) badacana uwaka ariko bigashimangirwa n’abayobozi ba byo ko babanye neza.

Nyuma yo gukora ubusesenguzi n’ubushakashatsi bw’imibanire itari myiza n’imvururu zikunze kuranga ibyo bice, aho bamwe banahatakariza ubuzima cyane cyane mu bihugu by’abarabu, umunyamakuru wa IGIHE yagerageje kubisanisha n’ibyo mu Rwanda babonekamo itandukaniro ridasanzwe.

IGIHE yaganiriye n’abayobozi b’ibyo bice nk’umuyobozi w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (AMUR) akaba anahagarariye abasuni, Sheikh Kayitare Ibrahimu, n’umuyobozi w’umuryango wa A.B.I.F (Ahl-ul Bayt Islamic Foundation) Sheikh Bagaruka Hassan Saif w’abashiite, bagaragaza imwe mu migenzo n’imyemerere ibi bice bitandukanirahoyeho bihuriyeho badasize n’imvano y’amacakubiri yabo.

Aho batandukanira kwemera “Allah” (Imana)

Mufti Kayitare Ibrahimu avuga ko aba Sunni n’aba Shiite batandukanira mu bintu hafi bitatu: Kwemera abasangirangendo, kutumvikana ku bayobozi b’abayisiramu nyuma y’urupfu rwa Muhammad no kudafata kimwe umusangirangendo “Ali Abutwalib”.

Kayitare yagize ati “Abashiite bafata Ali Abutwalib nk’aho ari we wabaye Umuyobozi w’Abayisilamu (Khalifa) nyuma y’urupfu rw’intumwa Muhammad, ariko Abasuni twemera ko Abubakar ari we wabaye umuyobozi wa mbere nyuma y’urupfu rw’intumwa Mouhamad na Ali tukamufata nk’umusangirangendo (umuyoboke) usanzwe”.

Mufti Kayitare Ibrahim

Yongeyeho ati “Ku bijyanye n’abasangirangendo b’abasunni twemera kandi twita ko bakomeye barimo abo ba Abubakar, Omar, Asoumani. Ba Shiite bo bavuga ko ahubwo atari Abayisiramu ku buryo bahora babacira urubanza kandi wareba ugasanga nta n’impamvu baba bafite igaragara cyangwa yumvikana batanga uretse ibintu bidafite aho byanditse”.

Mufti Kayitare yabwiye IGIHE ko abasunni bafata Ali mwene Abutwalib nk’umusangirangendo nk’abandi mu gihe ku rundi ruhande bo bamufata ko akomeye kuruta abandi.

Abasunni babyigira mu bihe bihugu?

Mufti Kayitare yakomeje asobanura ko AMUR iri mu gice cy’abasunni bohereza abanyeeshuri kwiga mu bihugu by’Abarabu bitandukanye birimo Arabia Soudite, Libya, Misiri n’ibindi, ariko ntiyagaragaza aho abashiite babyigira.

Umuyobozi w’abashiite, Sheikh Bagaruka Hassan Saif, yabwiye IGIHE ko Abashiite ari abayisiramu mu bandi ariko ko icya mbere kibatandukanya n’abasunni ari uko bemera ko nyuma urupfu ry’intumwa Muhammad nta wundi wari gufata ubutegetsi uretse Ali kuko ari ko itegeko rya Allah ribivuga.

Abashiite na bo ngo bohereza abantu kwigira mu bihugu by’abarabu birimo Irak, Iran, Liban na Siriya uretse ko muri ino minsi ibyinshi biri mu ntambara.

Abashiite basenga bashyira umutwe ku kabuye (Ubutaka)

Abashiite bemeza ko batwara mu mufuka akabuye, bita ubutaka, ko gushyiraho umutwe kubera gukurikiza umimerere w’idini.

Uko ubutaka Abashiite bashyiraho umutwe buba bumeze

Sheikh Bagaruka yagize ati “Nta munsi n’umwe intumwa Muhammad yigeze asarira ku tapi cyangwa ibindi, uretse ku gitaka cyangwa ku bibabi by’ibiti kandi amatapi yari ariho”.

Yakomeje avuga ko babikora mu rwego rwo gukurikiza umwimerere w’idini kuko bizera ko Imana yahaye Mouhamadi ubutaka bwose imubwira ko butungunye bufite isuku.

Abahiite bemera ubukwe bw’igihe gito ari byo bita “Ndoa ya Mda”

Sheikh Bagaruka yavuze ko aya masezerano yemewe bitewe n’uko ari itegeko ry’Imana. Yagize ati “Ndowa ya Mda ni ubukwe bw’igihe gito. Iremewe kuko yashyizweho kubwa Muhammad mu bihe by’intambara, ubwo abantu bari kurugamba barataye ingo iminsi myinshi bakajya bifuza abagore babo bakababura. Imana yabemereye ko barongora muri ubyo bihe”.

Sheikh Bagaruka Hassan yasobanuye ko bisaba ubwumvikane hagati y’umusore n’inkumi babyemeranyaho, gutanga inkwano, bakumvikana neza igihe bazamarana. Na nyuma y’ubwo butane bisaba ko umugore amara amezi abiri adasohoka (bita Eda) kubera ko aba atanye n’umugabo bita ko ari Divorce.

Imibanire hagati y’aba sunni n’aba Shiite bo mu Rwanda

Ubwo IGIHE yasanze aba bayobozi kumwe mu birori byahuje ba hadji (Abakoze umutambagiro mutagatifu i Maka) baturutse Rubavu i Gisenyi n’i Kigali, bagerageje guhisha ibibazo bivugwa hagati y’ibi bice byombi.

Wasangaga bari kumwe baseka baganira mu buryo bwatungura abasangirangendo basanzwe bazi ko batumvikana.

Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru nyuma y’ibirori byabaye mu cyumweru gishize, umuyobozi w’Abashiite yemeje ko bakunze guhohoterwa n’Abasunni kuko badashobora no gusengera mu Misigiti ya bo kandi iyo baje iwabo babareka.

Sheikh Bagaruka yasabye abayisilamu bose gukundana n’ubwo hari ibyo batumva kimwe kuko n’abitwa abakristu bose b’aba bo ariko bakaba mu madini atandukanye bitaba intandaro yo gukimbirana.

Hari abahuza ibabwa rya Islam n’ibyanditswe mu gitabo gitagatifu korowani ko ikizagaragaza ko iherezo ry’isi riri hafi ari uko iri dini rizabonekamo udutsiko tugera kuri 73 turimo n’utwo tubiri.

Mu Rwanda abasunni ni benshi cyane ugeranije n’abashiite ndetse ni bafite ibikorwa remezo byinshi nk’amashuri amavuriro, imisigiti, Banki n’ibindi.

Abasunni basengera mu Misigiti yabo n’abashiite iyabo kuko iyo ibyo bidakozwe kenshi na kenshi biteza imvururu n’imirwano nk’uko byigeze kugaragara mu myaka ya shize i Kigali aho umwe mu bashiite yakubiswe.

Bivugwa ko kuba imyemerere yabo hari aho igenda itandukana kuko hari aho batanumvikana ku kuvuga Allah mu gihe barimo gukora umuhamagaro; hari abavuga Ali.

Biragoye kubona umusuni n’umushiite bashyingiranwe

Ntibiragaragara kandi ntibikunze no kuboneka umusuni washakenye n’Umushiite kuko bamwe bafata abandi nk’amakafiri (abahakanyi) kubera kudahuza imyemerere.

Mufti Kayitare we yavuze ko n’ubwo atarabona abashyingiwe ari abo mu bice bitandukanye, bitavuze ko bidashoboka agira ati “Birashoboka, birashoboka!!! Yego sindabibona ariko birashoboka kandi uwakwangwa hari n’impamvu yaba anengwa kuko ntitwamenya impamvu yebenzwe”.

Uko Abashiite biyumva mu ihuriro AMUR ryiganjemo Abasunni

Umuyobozi w’Abashiite, Mufti Bigaruka, yemeza ko babanyen’AMUR neza n’ubwo bamwe mu bayoboke b’Abasunni babafata nk’abahakanyi.

Yagize ati “Hari bamwe bigize Abagenzuzi b’Imana ku buryo batwita amakafiri, ariko Umuyobozi wabo Imana izamwongerere kuko aba ashaka ko dufatanya nubwo bagenzi be bigiye muri Arabia Soudite bamubera inzitizi”.

Abashiite mu musigiti wabo Ubutaka bashyiraho umutwe bubari imbere

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages