Uwo ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje abayobozi b’amatorero ari muri GAFCON yabereye muri Australia mu cyumweru gishize.
Uwo mwanzuro uvuga ko amatorero ya Angilikani yose abarizwa muri GAFCON yitandukanyije n’Itorero Angilikani ry’i Canterbury mu Bwongereza risanzwe ari ryo kicaro.
Musenyeri Laurent Mbanda uyoboye GAFCON akaba n’Umushumba Mukuru w’Itorereo Angilikani ry’u Rwanda ati “Ntituzongera gukorana na Canterbury kandi ntituzongera gukorana ibyaduhuzaga bitatanze ubumwe bw’Abangilikani. Ntituzakorana na Musenyeri w’i Canterbury, ntituzitabira inama azahamagara kandi ntituzatanga imisanzu yacu cyangwa ngo twakire iyabo.”
Amatorero ya Angilikani akurikiza umurongo w’iryo ryo mu Bwongereza yibumbiye mu cyitwa ‘Anglican Communion’ ari cyo GAFCON yavuyemo.
Bivuze ko mu Bwongereza hazasigara hayoborewe iryo torero muri icyo gihugu n’andi yo mu bindi bihugu makeya kuko ibyinshi bibarizwa muri GAFCON yagiye ukwayo kandi ihamya ko ari yo igiye gifata inkoni y’ubutware no gutanga umurongo ngenderwaho.
Mu miyoborere y’Itorero Angilikani ku Isi hamaze igihe ikibazo cyo kudahuriza ku murongo w’iryo mu Bwongereza ryatangije iyo myemerere ahanini bitewe no kutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe z’ukwemera kwabo harimo gushyingiranwa kw’abahuje ibitsina.
Mu 2008 Itorero Angilikani ryo mu Bwongereza ryemeje guha umugisha abaryamana n’abo bafite ibitsina bimwe nyuma y’uko iyo muri Amerika na yo yari imaze igihe ibyemeye ndetse mu 2003 yimitse Musenyeri uryamana n’abo bafite ibitsina bimwe.
GAFCON na yo yavutse mu 2008 igamije kumvisha ayo matorero ko yataye umurongo akwiye kugaruka ku nyigisho za Bibiliya ariko icyo gihe yari igikurikiza amabwiriza yo mu Bwongereza ukuyemo ingingo batumvikanaho.
Ingingo yo gushyingiranwa kw’abahuje ibitsina muri Angilikani iri mu zakomeje gukurura kutavuga rumwe muri iryo torero ndetse mu 2023 Itorero Angilikani ryo mu Rwanda ryatangaje ko ryiyomoye ku ryo mu Bwongereza kubera iyo mpamvu ndetse ibindi bihugu biri muri GAFCON byiganjemo ibya Afurika nka Kenya, Uganda, Nigeria na byo byayiyomoyeho.
Kutumvikana ku murongo wa Angilikani yo mu Bwongereza byarushijeho kwiyongera muri iyi minsi ubwo muri Nyakanga 2025 himikwaga Musenyeri w’Umugore muri Wales ndetse no mu Ukwakira 2025 hakimikwa Musenyeri w’umugore wa Canterbury.
Ibyo byongeye gukurura urunturuntu ku kutumvikana mu bayoboke baryo b’ahandi ku Isi batemera ko umugore akwiye kuba Musenyeri noneho wo ku cyicaro gikuru.
Nyuma y’icyo cyemezo, Musenyeri Dr. Mbanda Laurent yavuze ko gufata ibyemezo birimo kwitandukanya na Angilikani yo mu Bwongereza ari urugendo rumaze igihe rwasabaga impinduka GAFCON yashingwa.
Ati “GAFCON yashinzwe mu 2008 igamije kwihaniza, ihanura, isengera abantu ngo bihane. Yatanze umwanya muri uwo mwaka yongera mu 2013, mu 2018 no mu 2023 hano i Kigali ari nabwo imikoranire yacu na Canterbury yasenyukaga. Icyo gihe twagiraga ngo turebe ko habaho kwihana bakagaruka ku Ijambo ry’Imana ariko byarushijeho kuba bibi. Twaravuze bihagije hari hageze igihe ngo dukore.”
Yavuze ko ariko byo bitagiye guhagarika iyo myemerere ya Angilikani kuko abayoboke benshi ari abari muri GAFCON.
Ati “Abavuye ku ijambo ry’Imana no ku nyigisho yigisha n’andi mahame y’Itorero ni bo bavuye mu Itorero kandi ni bo bake. Abasigaye bose mu Bangilikani hafi miliyoni 85 abagera kuri 80% muri bo turik kumwe na GAFCON.”
Musenyeri Mbanda ariko yahakanye ko icyo cyemezo kitafashwe kubera himitswe abasenyeri b’abagore kuko igihe GAFCON imaze yasabaga ko hari ibyo mu Bwongereza bahindura.
Ati “Kuba ari umugore nta cyo dupfa na we, ahubwo ni uko nta cyahindutse mu byo twasabaga. Gusa hari amatorero amwe n’amwe ya Angilikani atemera ko umugore yaba Musenyeri ariko andi arabyemera.”
Yavuze ko hari inama igamije gutorerwamo undi uzayobora GAFCON n’aho ikicaro cya Angilikani ku Isi kijya izaba muri Werurwe 2026 ibere muri Nigeria kandi yahamije ko GAFCON ari yo izahita iyobora Angilikani ku Isi nk’uko Angilikani yo mu Bwongereza yabikoraga.
Ikindi kigiye gukorwa ni ugusaba amatorero yose ari muri Angilikani gukura mu Itegeko Nshinga ryabo ingingo zose zijyanye na Angilikani y’u Bwongereza.
Musenyeri Mbanda yahakanye ko ibyabaye atari ugukora igisa na ‘coup d’état’ avuga ko bigamije gutanga umurongo mushya mu Itorero Angilikani kandi ko bizagarura ubumwe mu bayoboke.
Ikindi Musenyeri Mbanda yavuze ni uko mu 2019 Angilikani mu Rwanda yahindutse iba Itorero Angilikani ry’u Rwanda, n’ahandi muri Afurika nko muri Nigeria iryo torero rireka kwitirirwa u Bwongereza ku buryo asanga ubwigenge mu bya politiki ibihugu byahawe bukwiye no mu bijyanye n’imyemerere.
Ati “Inzira ijya mu ijuru ntica i Canterbury kandi nta tegeko rivuga ko Umuyobozi wa Angilikani agomba kuba i Canterbury, ikiriyo ni ikicaro gusa.”
Ku bijyanye n’ingaruka zishobora gukurikiraho ku bw’uwo mwanzuro, Musenyeri Mbanda yavuze ko kuva mu 1997 nta nkunga y’amafaranga yigeze iva mu Itorero Angilikani ry’u Bwongereza cyangwa muri Amerika iza mu ryo mu Rwanda n’ahandi muri Afurika ku buryo asanga nta bukungu buzahungabana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!