00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyamba si ryeru muri Diyosezi ya Kabgayi

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 4 May 2013 saa 12:52
Yasuwe :

Muri iyi minsi ku mbuga za Interineti hirya no hino ku Isi haragaragara ibaruwa yandikiwe Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, imusaba ko yavana Musenyeri Smaragde Mbonyintege ku bushumba bwa Diyosezi ya Kabgayi.
Iyi baruwa ikubiyemo ibirego byinshi biregwa Musenyeri Smaragde Mbonyintege, harimo kuyoboza igitugu abapadiri abereye umushumba, kutita kuri Diyosezi ahubwo akihugiraho akemura ibibazo bye bwite, kuba hari abana bivugwa muri iyi baruwa ko ari abe, ndetse ngo (…)

Muri iyi minsi ku mbuga za Interineti hirya no hino ku Isi haragaragara ibaruwa yandikiwe Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, imusaba ko yavana Musenyeri Smaragde Mbonyintege ku bushumba bwa Diyosezi ya Kabgayi.

Iyi baruwa ikubiyemo ibirego byinshi biregwa Musenyeri Smaragde Mbonyintege, harimo kuyoboza igitugu abapadiri abereye umushumba, kutita kuri Diyosezi ahubwo akihugiraho akemura ibibazo bye bwite, kuba hari abana bivugwa muri iyi baruwa ko ari abe, ndetse ngo bikaba byarateye igihombo Diyoseze ya Kabgayi n’ibindi bitandukanye.

Mu gusoza iyo baruwa hagaragara amagambo agita ati “Nkatwe abapadiri bo muri Diyosezi ya Kabgayi, hatagendewe ku rwango cyangwa itotezwa rya muntu, tugusabye kuvana Munsenyeri Smaragde Mbonyintege ku bushumba bwa Diyosezi ya Kabgayi ku nyungu ze, ku nyungu z’umuryango mugari w’Imana ndetse no ku nyungu z’umuryango mugari wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Tugusabye gufata icyemezo ku giti cyawe giciye mu mucyo, ariko ku buryo bwihuta kubera ko umwuka atari mwiza muri Diyosezi ya Kabgayi.”

Nyuma hagaragaraho amazina y’abapadiri 27 bakuriye amaparuwasi agize Diyosezi ya Kabgayi ariko nta mikono yabo igaragara kuri iyi baruwa abo bapadiri ni;
Musenyeri Rutaganda Alphonse; Anaclet Padiri mukuru wa Paruwasi ya Musambira; Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kabgayi Innocent Buregeya; Padiri Vincent Kagabo Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Kabgayi (Institut Catholique de Kabgayi).

Harimo kandi Padiri Théotime Gatete umuyobozi wa seminari yitiriwe Mutagatifuv Léon y’i Kabgayi; Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kinazi Aloys Munyensanga; Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mushishiro Pierre Musabyimana; Padiri mukuru wa Diyosezi ya Kigina Jean Bosco Munyangabe; Padiri mukuru wa Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Andereya y’i Gitarama Alphonse Munyanziza.

Abandi bari kuri urwo rutonde ni Padiri mukuru wa Paruwasi ya Cyeza Mathias Hategekimana ; Padiri mukuru wa Paruwasi ya Byimana Vincent Uwizerwa, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Gihara Révocat Sindikubwabo. Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kamonyi Maniraguha Joseph, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kibangu Jean Damascène Habimana, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kayenzi Valens Ndayisaba, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kivumu Aloys Hakizimana, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyarusange Emmanuel Sindayigaya.

Harimo na none Padiri mukuru wa Paruwasi ya Ntarabana Eric Karamuka, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nzuki Vincent Habyarimana, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Karambi Silas Ngerero, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Ruhango Chrysanthe Rwasa, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kigoma Romuald Kubwimana, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Ngamba Yves Emmanuel Rucamumakuba, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyabinyenga Jean Berchmans Gasasira, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyabinoni Jean Bosco Bizimana, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kabuga John Baptist Uwigaba na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kanyanza Edmond Hategekimana.

Mu kiganiro na Musenyeri Smaragde Mbonyintege, yatangarije IGIHE ko iyo baruwa imusebya ayizi ndetse haciyeho n’igihe kinini igendagenda mu bakirisitu none bigeze igihe bayigejeje no kumbuga za internet. Ku bwe ngo nta gaciro yaha iyo baruwa ndetse nta n’umuntu yatakira ngo arenganurwe, kuko ibikubiyemo nta kuri kurimo habe na gato, ahubwo ari ugusebanya kw’abantu .

Musenyeri Smaragde Mbonyintege yavuze ko umuntu wakoze biriya byose afite umugambi wo gusenya Kiliziya. Ati “Uwakoze ibi, yakoze ibyo azi neza ntabwo ari umuswa. Ni umunyabwenge ufite umugambi wo gusenya Kiliziya Gatolika, ariko ntabwo byashoboka kuko Kiliziya itubakiye ku bantu babiri cyangwa batatu badafite amahame agenga imyitwarire iranga umuntu mu muryango abamo, ahubwo yubakiye ku mbaraga z’Imana.”

Twamubajije impamvu batahinyuje ibikubiye muri iyo baruwa nyuma yaho isakariye ku Isi hose, ati “Twakoze inama n’abapadiri bose twubyima agaciro, kuko turamutse tugiye gusubirikanya n’abakora ibi, twaba turimo kubatiza umurindi mu byo bakora. Nta gaciro ibyo barimo tubiha, ahubwo birimo biradutera imbaraga zo gukora cyane.”
Musenyeri Smaragde Mbonyintege yavuze ko amazina yose y’abapadiri agaragara kuri iyo baruwa bose ari inzirakarengane, nta numwe wigeze ayishyiraho umukono.

Padiri Celestin Hakizimana umunyamabanga mukuru w’inama y’Abepisikopi mu Rwanda yavuze ko amabaruwa asebya Musenyeri Smaragde Mbonyintege amaze igihe, ariko ababikora bazwi neza bose, bakaba baragaragaje ikinyabupfura gike ndetse bibaviramo guhanwa aho birukanwe burundu ku mirimo yo kuba abapadiri. Ati “Ibyabo birazwi, ni yo mpamvu bitahawe agaciro.”

Padiri Hakizimana yavuze ko abakora ibyo bintu biyambuye ubumuntu bimakaza ikinyoma. Ati “Abantu batinyuka bakavuga ko Musenyeri afite abana bagashyiraho n’amazina yabo! Biriya ntabwo bibaho. Umuntu ajya kuba Musenyeri amakuru ye azwi neza, kuva mu bwana bwe. Haba haroherejwe abantu ku ivuko rye, bakamenya ibye neza. Biriya ntabwo bibaho!”

Anaclet Padiri mukuru wa Paruwasi ya Musambira, aganira na IGIHE yavuze ko atazi iby’iyi baruwa yayibonye kuri Internet. Ati “Nta kintu Musenyeri wacu dupfa ni umubyeyi wacu. Abakora biriya turabazi, ni abapadiri bananiranye barirukanwa. Kubera ikinyabupfura gike bakomeje gusebanya bagera no kuri Musenyeri.”

Musenyeri Musenyeri Smaragde Mbonyintege amaze imyaka itandatu ayobora Diyosezi ya Kabgayi, akaba yarimitswe asimbuye Musenyeri Anastase Mutabazi weguye ku buyobozi bwa Diyosezi ya Kabgayi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .