Mufti w’Abayisilamu mu Rwanda yasabye buri wese guteza imbere imyuga kuko ari ugufasha igihugugutera imbere ku buryo bwihuse.
Ni muri urwo rwego umuryango w’Abanyarwanda n’Abanyamisiri witwa EHE(Education Health & Economic) wamaze guhugura urubyiruko rugera kuri 172 barimo abahungu n’abakobwa mu gihe cy’amezi atandatu biga imyuga itandukanye.
Aba basore n’inkumi bo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Ngoma, bigaga imyuga gusudira, ubwubatsi, ububaji, ubudozi ndetse no gukanika amagare.
Nyuma yo gushikirizwa impamyabumenyi zabo ndetse n’ibikoresho bashobora kuzifashisha mu gutangira akazi kabo, uru rubyiruko rwiyemeje gukoresha ubumenyi bahawe kandi nabo bakabugeza ku rundi rubyiruko bagenzi babo.
Mukanizeyimana Chadia ni umwe muri bo wigaga gusudira, avuga ko atigeze agira ipfunwe ryo kwigana n’abahungu kandi ngo yizeye ko uyu mwuga yize uzamugirira akamaro ndetse akanigisha bagenzi be.
Mufti Kayitare Ibrahim, yasabye urubyiruko kwitabira imyuga kuko ari imwe mu nzira izabafasha mu kwiteza imbere ndetse n’igihugu muri rusange.
Yagize ati” guteza imbere imyuga ni uguteza imbere igihugu, kuko iyo uzi umwuga runaka ubasha kuba wakoresha ubumenyi bwawe ukabona amafaranga ukwiteza imbere mu buryo butandukanye, ni ukuvuga ko mu minsi iri mbere umuntu udafite umwuga azi ashobora kuzagorwa no kubaho.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango EHE, Muhoza Issa, yavuze ko iki gikorwa bagikoze ku nshuro ya kabiri kandi ko kizakomereza no mu tundi turere tw’igihugu.
Mu mwaka wa 2014 umuryango EHE, wigishije imyuga urubyiruko rugera 150 mu rwego rwo kubafasha kuzamura imibereho yabo.


















TANGA IGITEKEREZO