00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itariki yo gutangira igisibo cya Ramadhan ku bayisilamu yamenyekanye

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 26 May 2017 saa 07:41
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’idini ya Islam mu Rwanda (RMC) bwatangaje ko igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan kizatangira ku wa Gatandatu, tariki 27 Gicurasi 2017.

Muri iki gihe cy’igisibo, Abayisilamu bagira umwanya uhagije wo kwegera Imana bakanoza imibanire yabo na yo, bakagira n’umwanya wo gukora ibikorwa by’urukundo nko gufasha abakene n’abandi batishoboye, gusura abarwayi n’ibindi.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Habimana Salim, aherutse gusaba abayisilamu bose gutangira igisibo cya Ramadhan basabye imbabazi abo bafitanye ibibazo.

Aganira na IGIHE yagize ati “Buri muyisilamu wese akwiye gusaba imbabazi uwo yakoshereje wese cyangwa uwo bafitanye ibibazo mbere y’igisibo cya Ramadhan kugira ngo Imana izakire igisibo cye n’ubusabe bwe, cyane cyane ko ari ukwezi kw’impuhwe.”

Yabasabye kandi kuzagerageza kudacikwa n’ibyiza by’uku kwezi, bakarangwa no gutanga amahoro nk’uko Islam ibibasaba n’ibyaha bamwe bareka kubera Ramadhan (igisibo), bakazakomeza kubireka kuko ari ibyaha no mu yandi mezi.

Gusiba ukwezi kwa Ramadhan ni Itegeko ry’Imana ku musilamu wese, ndetse ni imwe mu nkingi eshanu zigize iri dini.

Gusiba bisobanuye kwifata, ureka ibyo kurya, kunywa ukanareka imibonano mpuzabitsina n’uwo mwashakanye kuva umuseke utambitse kugeza izuba rirenze, ukirinda kandi ibindi ibyo ari byo byose bigamije ishimishamubiri, ibyo ukabikora ugamije kwiyegereza Allah no kumugandukira ushaka ibihembo bye.

Gusiba si ukureka ibyo kurya n’ibyo kunywa gusa, ahubwo ni no kureka amagambo mabi nko gusebya abandi, gutongana, kubeshya n’ibindi byaha byaba ibigaragara n’ibitagaragara.

Igisibo cy’umwaka ushize cyatangiye tariki 6 Kamena 2016 kirangira ku wa 6 Nyakanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages