Mu miterere y’ubuyobozi bw’iri torero, bibarwa ko abasenyeri bose bareshya mu bihugu byabo, ariko iyo bakoranye, Archbishop wa Canterbury ni we uyobora inama ku buryo bamwita ‘Umukuru mu bangana’ (first among equals mu Cyongereza”, cyane ko Itorero ryo mu Bwongereza ryafatwaga nk’irishamikiyeho ayandi yose (Mother’ Church).
Umwuka mubi ujya kuvuga, Arkidiyosezi ya Canterbury yakoze inama n’Abasenyeri bayo, bemeza ko abatinganyi nibazajya bava gushyingirana mu mategeko nk’itorero bazajya babaha umugisha, ariko bo ntibabasezeranye cyangwa ngo bemerere abapasitori kubashaka.
Ni icyemezo cyarakaje abasenyeri benshi muri Angilikani, bamagana Archbishop Justin Welby n’Itorero Angilikani ry’u Bwongereza, bashinjwa guca ukubiri n’inyigisho zisanzwe, zigena ko ugushyingiranwa kwemewe ari ukuba hagati y’umugabo n’umugore.
Byatumye ihuriro rizwi nka Global South Fellowship of Anglican Churches (GSFA) rihuza intara 14 muri 25 za Angilikani ziri muri Afurika, Aziya na Amerika y’Amajyepfo, zemeza ko mu gufata uwo murongo, Welby yiyambuye umwanya we nk’umukuru mu bangana.
Guhera kuri uyu wa Mbere, abepisikopi bo muri Angilikani badashyigikiye iyi nkubiri bahuriye i Kigali mu nama y’ihuriro ry’abepiskopi badashaka izi mpinduka, GAFCON (Global Anglican Future Conference), izasozwa ku wa 21 Maa 2023.
Ni inama ishobora kwemerezwamo uburyo bushya itorero rishobora kuyoborwamo, nyuma y’icyemezo cy’Itorero ryo mu Bwongereza.
Kuva kigitangazwa, GAFCON yahise itangaza ko bwa mbere mu mateka, umuyobozi w’itorero ry’u Bwongereza yiyambuye inshingano ze, bityo igihe kigeze ngo bihitiremo ubwabo ugomba kuba uwa mbere mu bangana.
Ubwo hatangizwaga ihuriro rya kane rya GAFCON muri Kigali Convention Centre, Umuyobozi w’iri huriro, Foley Beach, yashimye uburyo umuryango wa Angilikani ku isi ukomeza kwaguka, n’inyigisho zawo zigatera imbere.
Yavuze ko ashyize imbere ubwangililani bugezweho (Modern Anglicanism), bushyira imbere kwihana, abakirisitu bakabikangurirwa ariko n’abasenyeri ubwabo bakihana.
Yakomeje ati “Mu minsi ishize twabonye Itorero ryo mu Bwongereza riyobowe na Archbishop wa Canterbury n’abasenyeri baho, biyomora kuri gahunda isanzwe y’inyigisho. Turamusaba kwihana, bakagaruka ku myigishirize y’ijambo ry’Imana. Turamusaba guhagarika guha umugisha icyaha, akagaruka ku butagatifu n’ubwere bw’ugushyingirwa.”
Yanasabye amatorero ya Ecosse, Wales, Brazil, Nouvelle Zélande, Australia, Canada na Leta zunze ubumwe za Amerika, kwihana bakagaruka mu myigishirize mitagatifu, kandi bakagaruka n’umutima umenetse.
Yakomeje ati “Tugomba kubivuga ko mu gihe cyose Archbishop wa Canterbury atarihana, ntabwo tuzongera kumubara nk’umukuru mu bangana cyangwa umuyobozi w’umwuka w’umuryango mugari wa Angilikani.”
Yavuze ko igihe kigeze ngo habe amavugururwa muri Angilikani aho iva ikagera, kuko uburyo itorero ryo mu Bwongereza rikomeza kwitwara bidashoboka muri ibi bya bya nyuma y’ubukoloni.
Umuyobozi w’Itorero Angilikani mu Rwanda, Musenyeri Laurent Mbanda, yavuze ko iyi nama ibaye mu gihe imyigishirize y’ikinyoma y’ijambo ry’imana irimo gusakara, ku buryo benshi barenze ku biteganywa na Bibiliya.
Iyi ngingo yo kwamagana ubutinganyi inahuriweho cyane n’Itorero Angilikani ry’u Rwanda.
Umwepiskopi mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda muri Diyoseze ya Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, Rukundo Methode, yavuze ko ikibahuza nk’Abakirisitu ari Ijambo ry’Imana.
Yakomeje ati “Bibiliya n’umuco gakondo bihora birwana. Iyo birwanye duha agaciro ibyo Bibiliya yigisha kuko tuyemera nk’Ijambo ry’Imana ryahumetswe na yo, iraridushyikiriza ngo rituyobore mu myizerere.”
“Ubundi twari tuzi ko ibyo Bibiliya yigisha ndetse n’umuco nyarwanda byigisha, bigaragaza ko gushyingirwa ari hagati y’umugabo n’umugore. Ubu se nibagufata bakagushyingirana n’umugabo mugenzi wawe bizabyara iki? Icyo ni urugero rw’ikintu kimwe tutumvikanaho.”
Ubwo iyi nama mu mwaka ushize hamenyekanaga ko igiye kubera mu Rwanda kandi itajya imbizi n’Amatorero Angilikani yemera gushyingira abutinganyi, mu bitangazamakuru bavugaga ko iyi ari yo ngingo nyamukuru izigirwamo.
Musenyeri Rukundo avuga ko ibyo batabibonera umwanya kuko ngo bafite ibindi byinshi bibaraje ishinga.
Ati “Ntabwo icyo ari cyo cyatuzanya hano. Twaje kujya inama uburyo twakora ivagabutumwa mu buryo bufasha umuryango nyarwanda n’abantu muri rusange, mu gusubiza ibibazo nyamukuru Isi ifite. Kiriya ntabwo kiri mu bibazo Isi ifite.”
Mugenzi we uyoboye Itorero Angilikani muri Diyosezi ya Gahini, Dr Mannasseh Gahima, aho iri torero ryatangiriye mu Rwanda, yavuze ko nk’Amatorero Angilikani mu Isi biyemeje kugendera mu murongo wa Bibiliya bagiye kwisuzuma, bakareba aho bahagaze mu kurwana urugamba runezeza Imana,rugamije kurengera ubwoko bw’Imana kugira ngo he kuba ubuyobe mu nyigisho batanga.
Abajijwe uko abona ukutitabira inama ya GAFCON ku b’i Canterbury yavuze ko buri wese adatekereza kimwe n’undi, avuga ko mu Bwongereza hari abatekereza kimwe nk’abo mu muryango wa GAFCON, hari n’abandi bafite uburyo bundi bafatamo ibyanditswe.
Ku bijyanye n’uko abaryamana bahuje ibitsina hamwe bifatwa nk’uburenganzira bwa muntu, Musenyeri Gahima yavuze ko uburenganzira bwose atari ukuri cyangwa bujyanye n’imyigishirize ya Bibiliya.
Ati "Ndabivuga nk’umuntu w’Imana, uko umuntu azumva uburenganzira bwe ntabwo agomba kunyumvisha ko ubwanjye buzagenda nk’uko abitekereza. Njye mfite Ijambo ry’Imana nshingiraho n’imirimo nshinzwe nibyo nzakomeza gushimangira.”
Yavuze ko ab’i Canterbury nibasaba Imana imbabazi izababarira.
Ati "Nibihana bakatubwira ko bihannye basabye Imana imbabazi ni abavandimwe ntacyo dupfa nabo."



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!