Guverineri w’iyi ntara, Alphonse Munyantwari yabigarutseho mu birori byo kwizihiza yubile y’imyaka 75 iri torero rimaze, byabereye mu Karere ka Nyamasheke ku wa 13 Kanama 2017, rikaba ari ho ryaboneye izuba.
Itorero Methodiste Libre ryageze mu Rwanda mu mwaka wa 1942, urusengero rwa mbere rwubakwa i Kibogora mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke.
Guverineri Munyantwari wifatanyije n’abakirisitu muri ibi birori yashimye abayobozi b’iri torero ku bw’ibikorwa bizanira abaturage imibereho myiza bagezeho birimo amashuri, amavuriro, abasaba ko ibyishimo bafite byababera imbaraga zo gukomeza gukora ibindi mu gihe kiri imbere.
Yagize ati “Ni umwanya wo gushimira abayobozi b’itorero kuva ku bamisiyoneri, abasenyeri n’abakirisito ku mvune no kwitanga bagize mu byo bagezeho ariko ni n’umwanya wo gutekereza no gukura imbaraga mu byakozwe hagakorwa ibirenzeho mu gihe kiri imbere.”
Uhagarariye Itorero Methodiste Libre ku isi, Bishop Dr. Joab Lohara yashimye abayobozi b’inzego za leta bifatanyije na ryo muri ibyo birori ndetse ashima Imana yarishyigikiye mu bihe bikomeye ryanyuzemo.
Umuvugizi w’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Kayinamura Samuel yavuze ko bishimira ko ryakuze mu buryo bw’umwuka no mu bijyanye n’imbiereho myiza y’abakirisito.
Ati “Twishimiye ko itorero ryakuze mu buryo bw’umwuka no mu by’umubiri, abakirisito bacu bafite imibereho myiza, dufite insengero mu gihugu hose ndetse twaguye n’imbago tugera muri Uganda aho tumaze kwimika umwepesikopi wa mbere.”
Umwe mu bakirisito bamaze igihe kinini muri iri torero yambwiye IGIHE ko na we ryamuteje imbere aho abasha kurihira abana amashuri abikesha akazi yahawe mu bitaro bya Kibogora n’inka yorojwe.
Itorero rya Methodiste Libre mu Rwanda rifite insengero 675 mu turere twose tw’igihugu rikagira amashuri y’incuke 35, abanza 63, ayisumbuye 23, ay’imyuga 4 ndetse na kaminuza imwe(Kibogora Polytechnic).Rifite kandi ibitaro bya Kibogora, ibigo nderabuzima 7, amavuriro mato 12.



















TANGA IGITEKEREZO