00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorero rya ADEPR ryashimiwe uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 20 December 2025 saa 09:59
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, yashimiye itorero rya ADEPR ku ruhare rwaryo mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu burezi, kwita ku buzima n’umusanzu mu mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Ibi ni ibyavugiwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 85 itorero rya ADEPR rimaze rishinzwe mu Rwanda, ku wa 20 Ukoboza 2025.

Itorero rya ADEPR mu Rwanda ryatangiye mu 1940 mu Karere ka Rusizi, ubu ni mu Rurembo rwa Gihundwe, ritangijwe n’abamisiyoneri bo muri Suede bari bavuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Kugeza uyu munsi iri torero ribarirwa abakirisito barenga miliyoni eshatu mu gihugu hose, indembo icyenda n’insengero zirenga 2000 hirya no hino mu gihugu.

Mu myaka iri torero rimaze ryagiye rikora ibikorwa bitandukanye birimo kubaka amashuri aho rifite amashuri arenga, kubaka amavuriro n’ibitaro, gukora amatsinda agamije ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, agamije gukura Abanyarwanda mu bukene n’ibindi.

Habimana yagaragaje ko urwo ari ruhare rukomeye mu mibereho myiza y’abaturage ndetse no gufasha umuturage kugira icyerekezo n’icyizere cy’ejo hazaza.

Ati “Guverinoma y’u Rwanda iha agaciro gakomeye ubufatanye n’Imiryango Ishingiye ku Myemerere. Ubu bufatanye bufatwa nk’inkingi ikomeye mu kubaka umuturage ufite indangagaciro, ushoboye kandi ugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu. Iyo Leta n’Imiryango Ishingiye ku Myemerere bikorera hamwe, bigira umusanzu ufatika mu guhindura imibereho y’imiryango n’abaturage muri rusange.”

Uretse ivugabutumwa ADEPR yagiye ikora n’ibikorwa bigamije gukura abaturage mu bukene, birimo gukora amatsinda y’ubwizigame aho abarenga ibihumbi 233 bari mu matsinda arenga ibihumbi 11 hirya no hino mu gihugu ndetse ayo matsinda yose amaze kugira ubwizigame bw’arenga miliyari 2 Frw.

Umushumba mukuru wa ADEPR, Isaie Ndayizeye, yavuze ko ibikorwa byabo bitagarukira ku ivugabutumwa gusa ahubwo bareba n’imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Ntabwo dukiza umuntu w’imbere gusa ahubwo dukiza n’umuntu w’inyuma agasa neza, agaseka akanezerwa. Mu myaka 85 ni byinshi twishimira ariko by’umwihariko ubuzima bw’abantu bwahindutse ni ishimwe rikomeye cyane.”

Uyu muyobozi yashimye Perezida Paul Kagame wayoboye Ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akanayobora Abanyarwanda mu rugendo rwo kongera kubaka igihugu.

Mu kwizihiza iyi sabukuru ADEPR yanatashye televiziyo yayo nshya yiswe ‘Life TV’ izajya icaho ibikorwa by’ivugabutumwa bitandukanye ndetse n’ibindi bikorwa by’iri torero.

Mu myaka itanu iri imbere kandi ADEPR iteganya gushyira imbaraga mu guteza imbere imiyoborere myiza, ikoranabuhanga, iterambere ry’abakirisitu n’ibindi bitandukanye.

Iri torero kandi ryiyemeje ko mu myaka 15 iri imbere ubwo rizaba ryizihiza isabukuru y’imyaka ijana mu 2040, rizaba nibura rimaze gukuba kabiri umubare w’abayoboke b’idini ryabo ndetse baravuguruye ibikorwa byose bitakijyanye n’igihe uhereye ku nsengero kugeza ku bindi bikorwa remezo byose by’iri torero.

Itorero rya ADEPR ryiyemeje gukuba kabiri umubare w'abayoboke rifite
Abitabiriye ibi birori basusurukijwe na Korali zitandukanye zo muri itorero rya ADEPR
ADEPR yafunguye televisiyo yayo nshya yiswe 'Life TV'
Umushumba mukuru wa ADEPR, Isaie Ndayizeye, yavuze ko iri torero ritigisha ibijyanye n'umwuka gusa ahubwo rireba no ku mubiri
Itorero rya ADEPR ryashinzwe n'abamisiyoneri bo muri Suede bari bavuye muri RDC
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique, yashimye uruhare rwa ADEPR mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage
Itorero rya ADEPR ryakoze ibikorwa bitandukanye birimo isanamitima, kubaka ibigo by'amashuri n'ibitaro, kubumbira abaturage mu matsinda y'ubwizigame n'ibindi
Ibirori bya ADEPR by'isabukuru y'imyaka 85 byitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo inzego za leta ndetse n'abayobozi b'andi matorero agiye atandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages