Itangazo ryashyizweho umukono na Apôtre Yoshua Ndagijimana Masasu ryasomwe mu materaniro kuri iki Cyumweru, riterura rigira riti “Ubuyobozi bwa Evangelical Restoration Church burasaba imbabazi umuryango nyarwanda muri rusange, kubw’umwihariko ababyeyi bose bahutajwe n’imikorere yose cyangwa igikorwa icyo aricyo cyose cyabwitiriwe.”
Muri Nyakanga nibwo IGIHE yatangaje inkuru ku icukumbura ku migirire idasanzwe y’abakristu ba Evangelical Restoration Church ifatwa nk’igamije kubabatura, ngo ibatandukanye na kamere z’abakurambere ziba zishobora kubakurikirana.
Mu myemerere y’abantu hari abavuga ko inkomoko y’umuntu n’ahahise he bishobora kumuzanira imivumo imuzitira mu nzira igana ijuru, mu gihe atabohowe.
Ni ukuvuga ko niba ukomoka mu muryango wimitse ibigirwamana cyangwa watwawe n’imigenzo ya gipagani, bigukurikirana igihe utabyiyomoyeho ngo utangire amateka yawe mashya, ku buryo bamwe basabwa guhindura n’amazina igihe ayo bafite atejejwe.
Ni igikorwa mu matorero bita ‘deliverance’, gisobanuye kubohorwa cyangwa gutabarwa.
Muri Restoration Church, hari aho byagaragaye ko uwamaze kwakira agakiza ushaka kubohorwa yatura mu magambo cyangwa akuzuza urwandiko rwitwa urwo “kwitandukanya n’Umwanzi Satani, kwiyegurira Imana wese no gutangaza amateka mashya muri Yesu.”
Iryo sezerano ritavuzweho rumwe ndetse IGIHE yabonye kopi yaryo, ryari rigizwe n’ingingo 11 zigenderwaho kugira ngo indahiro ifatwa nk’igihamya cyo kwitandukanya na karande zose ziri ku buzima bw’umukirisitu yemerwe.
Izi ngingo zirimo gusesa igihango abakurambere be bagiranye na Satani; kwiyegurira Imana y’umubyeyi Intumwa Yoshua Ndagijimana Masasu no kuzayiraga abazamukomokaho kugeza ku buvivure; kwitandukanya n’amazina ahesha Satani uburenganzira ku buzima no guhabwa amashya. "
Harimo kandi kwitandukanya n’ubusambanyi, ubutinganyi, kwikinisha, umujinya, ubwicanyi (gukuramo inda), ibinyoma, ubusinzi; kwitandukanya n’umwuka wo gukenyuka n’uw’indwara zikomoka ku bakurambere zirimo umuvuduko w’amaraso, diabète n’izindi.
Itangazo bigaragara ko ryashyizweho umukono ku wa 13 Nzeri 2018, rivuga ko Itorero rya Evangelical Restoration Church ryemera ko umuntu ahabwa ubufasha bw’amasengesho ku bwo komorwa/kubohoka ku ngoyi zimuboshye izo arizo zose nk’uko Bibiliya ibisaba.
Ariko ngo nta nyandiko y’amasezerano ritanga ishyirwaho umukono n’uwasengewe cyangwa wakorewe ‘deliverance’ ngo rinabikwe.
Rikomeza rigira riti “Aho byagaragaye ko yakoreshejwe, itorero ryabitesheje agaciro, rinasaba ko zivanwa mu maboko y’abazifite zigacibwa, ntabwo yemejwe n’urwego rubifitiye ububasha.”
Rikomeza rivuga ko Itorero Evangelical Restoration Church ryemera gusenga no kwiyiriza ubusa nk’uko biri muri Bibiliya, ariko umuntu wese abikora ku bushake nta gahato, mu buryo bitabangamiye imirimo bakora ya buri munsi n’ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Ntibahakana ibyo guhindura izina
Ingingo ya kane mu rwandiko rwo kwitandukanya n’umwanzi satani muri Restoration Church yagiraga iti “Twitandukanyije n’umurage mubi wose w’abakurambere bacu bose kugeza ku babyeyi bacu bose ushingiye ku nyito cyangwa amazina batwise ndetse n’ayo twiyise ubwacu ahesha Satani uburenganzira ku buzima bwacu.”
“Twitandukanyije nanone n’ubuzima ndetse n’amateka y’abantu bose twitiriwe. Niyo mpamvu twakiriye amazina mashya duhawe n’umubyeyi wacu (Pasiteri) guhera uyu munsi uwitwaga…azitwa…”
Itangazo rya Restoration Church ntirihakana iyi ngingo, gusa rivuga ko abifuza guhindura amazina banyura mu nzira ziteganywa n’amategeko y’u Rwanda.
Riti “Mu gihe umuntu afite imyaka y’ubukure kandi agasanga izina yiswe n’ababyeyi rimubangamiye, yandikira inzego za leta zibifite mu nshingano, yabyemererwa nyuma yo kwerekana impamvu z’ubusabe bwe akabona kwitwa iryo zina yifuza no kurikoresha ku mugaragaro.”
Muri iri sezerano ryamaganwe, nyuma yo gusoma iyo nyandiko, umukirisitu yiyemeza gukurikiza ibikubiyemo ndetse umushumba akemeza ko yakiriwe mu Ijuru no mu Isi.
Inkuru wasoma: Karande! Amayobera ku masezerano adasanzwe asinywa n’abakirisitu mu Itorero rya Masasu



















TANGA IGITEKEREZO