00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Izina Bishop na Apotre ntibivugwaho rumwe n’abayoke b’amadini

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 7 September 2013 saa 09:39
Yasuwe :

Bamwe mu bayobozi b’amadini ya Gikirisito batandukanye ntibarasobanukirwa impamvu bamwe mu bayobozi babo nyuma yo kuba abapasiteri, na ba Reverend, basigaye bafite andi mazina bitwa ya Bishopu “Bishop” n’intumwa “Apotre”. Ibi ntibivugwaho rumwe n’abantu batandukanye barimo n’abayoboke b’ayo madini kuko ngo basanga abo bayobozi biha ayo mazina batazi icyo bakurikije, barangiza bakababwira ko ari Imana yayabise.
Hirya no hino mu matorero atandukanye bamwe mu bayobozi b’amatorero (…)

Bamwe mu bayobozi b’amadini ya Gikirisito batandukanye ntibarasobanukirwa impamvu bamwe mu bayobozi babo nyuma yo kuba abapasiteri, na ba Reverend, basigaye bafite andi mazina bitwa ya Bishopu “Bishop” n’intumwa “Apotre”. Ibi ntibivugwaho rumwe n’abantu batandukanye barimo n’abayoboke b’ayo madini kuko ngo basanga abo bayobozi biha ayo mazina batazi icyo bakurikije, barangiza bakababwira ko ari Imana yayabise.

Hirya no hino mu matorero atandukanye bamwe mu bayobozi b’amatorero n’amadini usanga bitwa amazina ya “Bishop” na “Apotre”, abayoboke babo bamwe bakavuga ko batazi icyo baba bagendeyeho bajya kwitwa ayo mazina; abandi bakavuga ko ari ukwigerezaho cyangwa kwigereranya n’Intumwa za Yezu kumva umuntu yitwa intumwa, dore ko hari n’abavuga ko intumwa bazi bemera ari 12 za Yesu/Yezu, abandi ari ibyo baba biyita k’ubwo gushakira icyubahiro mu izina.

Umugabo umwe twaganiriye utarifuje ko amazina ye ashyirwa ahagaragara, yavuze ko iby’amazina y’abayobozi b’amatorero bidasobanutse. Ati “Numvise mu itorero nsengeramo badusabye gutanga amafaranga yo kwitegura umuhango wo kwimika umushumba wacu, ngo azaba “Apotre”. Ntakubeshye, njyewe numvise bitumvikana. Ninde wamugize we? Byaciye mu zihe nzira? Narabibajije bambwira ko ari Imana imugize intumwa. Ibyo bintu njye mbona bidasobanutse!”

Umukirisito w’umugore, utarashatse kwigaragaza amazina, mu kiganiro na IGIHE yatubwiye ko asigaye atewe impungenge n’abashinga amadini. Ati “Umuntu arashinga idini, nyuma y’umwaka umwe ukumva ngo yabaye “Bishop”; mu mezi make ukumva ngo yimitswe abaye ’’Apotre”. Njyewe narumiwe pe!”

Undi mukrisito na we waganiriye na IGIHE, ariko tudatangaza amazina ye, yatubwiye ko iyo umugabo yimitswe hakurikiraho umugore, abandi nab o babigize imishinga. Ati “Muzasanga mu matorero amwe n’amwe umugabo ari “Apotre”, umugore we ari “Bishop”. Icyo bakurikiza ntawakimenya, gusa njyewe mbona harimo gushaka kwishyira hejuru. Abandi na bo usanga amwe mu matorero ari nk’umushinga cyangwa ikigo cy’ubucuruzi cy’umuryango.”

Bishop Nzeyimana Innocent uhagarariye amadini n’amatorero mu karere ka Nyarugenge, yatangarije IGIHE ko kuba “Bishop” cyangwa “Apotre” atari inzaduka bifite inzira binyuramo, kandi bishingiye ku ijambo ry’Imana.

Bishop Nzeyimana yagize ati “Kwitwa ayo mazina, biba bifite imvano. Hari umuhamagaro wo gukorera Imana umuntu aba asanganwe, bishobora kandi kunyura mu bantu batandukanye, barimo abakuyobora cyangwa abo uyobora mu itorero cyangwa idini, babwirijwe n’umwuka w’Imana. Bishobora kandi guterwa n’uburambe uwo muntu afite mu murimo w’Imana, n’ibyo Imana yagiye imukoresha ndetse n’ubunararibonye afite mu murimo wo kogeza ubutumwa bwiza.”

Yakomeje avuga ko aya mazina adaca ukubiri n’ijambo ry’Imana, aho rigira riti “Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza……”(Ebefeso 4:11, 1timoteyo 3:1)

Apotre Paul Gitwaza
Apotre Joshua Masasu
Bishop Innocent Nzeyimana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages