Aya matora yabereye kuri Dove Hotel kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 6 Mutarama 2017.
Mu bandi bayobozi bari mu Nama y’Ubutegetsi ya ADEPR iyobowe na Kayigamba Callixte ubarizwa muri ADEPR Nyakabanda barimo Visi Perezida, Umutoni Zawadi Albertine n’abajyanama batatu aribo Kwizera Siméon, Mukawera Margret na Niyirera Théobald.
Impinduka mu Nama y’Ubutegetsi ya ADEPR zibaye nyuma y’uko uwari Perezida wayo, Mukaruzage Auréa, yeguye ku mirimo ye ariko bikavugwa ko yananijwe n’ubuyobozi bw’itorero.
Mukaruzage yeguye nyuma y’iminsi ibiri y’umwiherero wahuriyemo abayobozi bakuru ba ADEPR ku ya 2 n’iya 3 Ugushyingo 2017 wabereye mu Karere ka Muhanga.
Amakuru avuga ko yaba yaregujwe azira kuba yari inshuti magara ya Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana kandi barakoranye cyane, byatumye ashyirwaho amananiza.
Nubwo byavugwaga gutyo, Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga Ephraim, yabwiye IGIHE ko kwegura ku mirimo ari uburenganzira bw’umuntu, ashimangira ko ibyo Mukaruzage yakoze ari amahitamo ye.
Mu gihe iri torero riri mu bisigisigi by’ibibazo by’ingutu ryahuye nabyo mu 2017, Inteko rusange yanashyizeho abashinzwe gukemura amakimbirane muri ADEPR barimo Rurangwa Clement na Benihirwe Charlotte.
Izi mpinduka ziri kuba mu gihe habura amezi abiri ngo hatorwe abayobozi bakuru bazayobora ADEPR nyuma y’uko inzibacyuho komite iriho yatorewe izarangira muri Werurwe 2018.



















TANGA IGITEKEREZO