Uyu mubyeyi yafashe urugendo ari kumwe n’itsinda ry’abandi Bayisilamu tariki 18 Kamena 2023 ariko we ntiyabasha gukomezanya na bo kuko byagaragaye ko Visa ye ifite ikibazo, ibyatumye yikoma Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda avuga ko waba warabigizemo uruhare.
Nyuma y’aho Abanyarwanda bari mu mutambagiro mutagatifu bagarutse mu Rwanda, IGIHE yaganiriye na Sheikh Djamiru Murangwa, bivugwa ko ari we washakiye uyu Muyisilamukazi Visa, asobanura uko byagenze.
Sheikh Murangwa yavuze ko atari we wahaye uyu mubyeyi Visa y’impimbano anashimangira ko ashobora kuba yarabujijwe kujya mu mutambagiro mutagatifu kubera ko iyo visa yari yayifatiye mu gihugu atavukamo.
Yagize ati "Ntabwo ari njye wamuhaye iyo visa ahubwo njye namuhuje na kompanyi yo muri Uganda izitanga yitwa Al Saadah, kuko njye twari tuziranye noneho amafaranga barayanyoherereza kuri konti nanjye ndayiyoherereza, yoherereza iyo visa."
Yongeyeho ko akeka ko uyu mubyeyi yabujijwe kujya mu mutambagiro mutagatifu kubera ko yafatiye Visa mu gihugu atavukamo, kuko amabwiriza yavugaga ko buri wese uzawerekezamo agomba kuba yarafatiye visa mu gihugu cye, anashimangira ko nta muntu n'umwe wajyanywe n'indege ya Arabia Saoudite wafatiye visa mu gihugu atavukiyemo.
Uyu sheikh Murangwa yakomeje avuga ko uyu mubyeyi kompanyi yari yamuhaye iyo visa yamaze kumwishyura amafaranga ye yose, ndetse nta kibazo bafitanye.
Muhawenimana Josephine na we yemeje ko yamaze gusubizwa amafaranga ye ndetse nta kibazo afitanye n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda cyangwa undi wese.



Ibitekerezo 0