00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiliziya Gatolika n’andi madini baramagana ubutinganyi bivuye inyuma

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 4 May 2013 saa 04:06
Yasuwe :

Ibihugu bimwe na bimwe byo ku isi nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa, bimaze gutora amategeko aha uburenganzira abahuje ibitsina gushinga ingo bakabaho nk’abandi bashakanye, ndetse bakanabemerera kurera abana. Amatorero Kiliziya n’Imiryango y’ivugabutumwa bamagana abakora ibyo bikorwa, ndetse bakanavuga ko bakwiye guhabwa akato.
Ababana bahuje ibitsina bo mu Rwanda bafite amadini basengeramo nk’uko bagiye babidutangariza, n’ubwo batigaragaza ngo bamenyekane.
Inama (…)

Ibihugu bimwe na bimwe byo ku isi nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa, bimaze gutora amategeko aha uburenganzira abahuje ibitsina gushinga ingo bakabaho nk’abandi bashakanye, ndetse bakanabemerera kurera abana. Amatorero Kiliziya n’Imiryango y’ivugabutumwa bamagana abakora ibyo bikorwa, ndetse bakanavuga ko bakwiye guhabwa akato.

Ababana bahuje ibitsina bo mu Rwanda bafite amadini basengeramo nk’uko bagiye babidutangariza, n’ubwo batigaragaza ngo bamenyekane.

Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda yo ku wa 6 Ukuboza 2010, bafashe imyanzuro itandukanye, biyegamiza ijambo ry’Imana rigaragara muri Bibiliya bavuga ko “Ubushyingiranwe hagati y’umugabo n’umugore ari bwo musingi w’umuryango, kuko ari na ho hakomoka imyororokere y’ikiremwa muntu, kandi ko ishingiro ry’Umuryango byaba mu nzira y’ijambo ry’Imana cyangwa mu by’idini, ni ukubana k’umugore n’umugabo (Itangiriro 1-27, 2….)”

Aba banyamadini bavuga ko umuco w’Abanyarwanda wagiye wononwa n’imico mvamahanga, bakaba bafite inshingano zo kongera kuwubaka. Bati “Hari ibyisuka mu muco wacu bigamije kutwononera tugomba gukumira no kurwanya.”

Muri iyo nama Abaporotesitanti basesenguye ko "ikijya gusenya ubusugire bw’abenegihugu gitangirira ku kumunga inkingi z’umuco, kikanyeganyeza ibyari biwufashe kikabisiga ar’ibishushungwe n’ibisenzegeri."

Mu myanzuro y’iyo nama basoje bavuga ko amatorero n’amadini akwiye guhaguruka akamagana ubutinganyi ngo kuko ar’icyorezo kigomba kwamaganwa kugira ngo kitamunga umuco nyarwanda, Bibiliya ijambo ry’Imana, imyitwarire myiza mu bantu, imibereho y’Umunyarwanda, amategeko agenga umuryango na politike y’Igihugu. basanga ubutinganyi buhawe intebe bwamunga imigirire n’imyororokere ya muntu.

Imyanzuro y’inama yahuje abavugizi ba Kiliziya, Amatorero n’imiryango y’ivugabutumwa mu Rwanda, yateraniye i Kigali tariki ya 10 Gashyantare 2012 ku kibazo cyo gukuramo inda ku bushake n’ubutinganyi, mu myanzuro yayo bongeye kwamagana bivuye inyuma ubutinganyi.

Bibiliya ivuga ko ubutinganyi ari ikizira, ikanavuga ko ubukora akwiye kwicwa (Abalewi 18:22, 20:13) ”Ntugatinge abagabo, ni ikizira umugabo natinga undi, bombi bazaba bakoze ikizira, ntibakabure kwicwa, urubanza rw’amaraso ye ni we ruzahama.”

Iri jambo ntirishatse kuvuga ko uwagaragarwaho ubutinganyi yakwicwa, ikigaragara ni uko Bibiliya ibwamagana yivuye inyuma. (Abaroma 1:26-28)

Sheikh Ahmed Ndahimana yagize icyo atangariza IGIHE, ku cyo Idini ya Islam ivuga ku babana bahuje ibitsina. Yagize ati ”Imana irabyamagana cyane, ndetse yashyizeho n’igihano gikomeye ku bakora ayo mahano. Intumwa y’Imana Muhamadi yaravuze iti ’Umuntu muzabona aryamanye n’uwo bahuje ibitsina akwiye gupfa’, ariko kuko tutagendera ku mategeko ya shariya siko bigenda. Baramutse bahari twabaha akato, tukabamagana.”

Abanyamadini bavuga ko haramutse hari umuyoboke wabo uryamana na mugenzi we bahuje igitsina, bamwegera bakamugira inama yo kubireka, kuko bakomeza no gusengera u Rwanda ngo rutazigera rutora itegeko riha uburenganzira abatinganyi.

Makuza Lauren ushinzwe umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo yatangaje ko kuva kera, umuco nyarwanda utigeze wemera ko umugabo abana n’umugabo cyangwa umugore abana n’umugore mugenzi we, kandi kugeza ubu nta gahunda ihari yo kuvuguruza indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Ibihugu bimwe na bimwe bigenda bigaragaza imbaraga mu guhangana n’ababana bahuje ibitsina. Perezida wa Gambia Yahya Jammeh aherutse gutangaza ko umutinganyi uzafatirwa mu gihugu cye azajya amufungira mu buroko bufungiyemo abagore. Ndetse ngo azajya yicuza icyatumye avuka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages