Ikinyamakuru Kinyamateka cyatangaje ko abakirisitu gatolika bo mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye mu burengerazuba bw’igihugu, n’igice cyahoze ari Umutara mu burasirazuba, bamaze igihe bifuza ko na byo byagirwa diyosezi mu rwego rwo kubegereza iyogezabutumwa.
Muri Kanama 2023, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, yagaragaje ko abakirisitu bakomeza gutanga icyifuzo, ariko ko kubona igisubizo bashaka byaba ari amahirwe.
Musenyeri Mwumvaneza ati "Icyemezo cyo gushyiraho diyosezi gituruka ku buyobozi bwa Kiliziya Gatolika i Roma. Twebwe dukomeza kubereka ko dukeneye diyosezi, tugategereza igisubizo. Nitugira amahirwe bazayiduha kuko tubona ko ikenewe cyane."
Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Padiri Vedaste Kayisabe, yasobanuye ko kugira ngo hemezwe diyosezi nshya, bisabwa i Vatican, bigasuzumwa.
Padiri Kayisabe yagaragaje ko ibyangombwa byashingirwaho mu gusaba ko hemezwa Diyosezi nshya bitaruzura.
Ati "Ibyangombwa byose nibiba byuzuye, abepisikopi bazabisaba, hanyuma babihabwe cyangwa se babwirwe kwihangana, bakabanza kunoza ibitaranoze."
Mu Rwanda hari diyosezi gatolika icyenda, ari zo: Arikidiyosezi ya Kigali, Diyosezi ya Kabgayi, iya Butare, Cyangugu, Gikongoro, Kibungo, Ruhengeri, Byumba na Nyundo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!