Padri Panaghiotios Uwihanganye (soma Panayoti), w’imyaka 34 y’amavuko ufite umugore n’abana 2, yagiriwe umusaserdoti wa kabiri wa kiliziya ya Orthodox mu Rwanda mu muhango wo kumwimika wabereye mu kagali ka Rwabutazi , Umurenge wa Gatore, Akarere ka Kirehe ku cyumweru ku wa 9 Ugushyingo 2014.
Nyuma yo kuramburirwaho ibiganza, Uwihanganye yashimiye Imana yamutoranyirije uyu murimo ukomeye, ashimira ababyeyi be bamukundishije gukorera Imana na Musenyeli Innocentios wamuhaye uyu murimo mwiza kandi avuga ko azawukorana umwete n’umurava.
Musenyeri Innocentios Byakatonda, umushumba wa kiliziya ya Orthodox mu Burundi no mu Rwanda, aramburiraho ibiganza uyu mupadiri yavuze ko umurima w’Imana ukeneye abakozi, bityo rero Roho z’abantu zisonzeye ubutungane zikaba zikeneye inyenyeri zizimurikira, avuga ko umuntu wese afite ubushobozi bwo guhindura abantu akabasangiza ku byiza by’ingabire z’Imana.
Byakatonda avuga ko kiliziya ya Orthodox ifite intego yo kubaka amashuri n’amavuriro kugirango Abanyarwanda bakomeze kugira ubuzima bwiza buzira umuze mu iterambere rirambye.
Ati” Twebwe nk’abafatanyabikorwa ba leta, tuzihatira gukora icyo ari cyo cyose kiri mu nyungu z’abaturage, kugirango barusheho kwiyumvamo ubumuntu.”
Mu 1953, nibwo idini rya Orthodox ryazaga mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba, ritangira gukorera mu Burundi, nuko mu 2009 Theodoros II ashinga Diyoseze y’u Burundi n’u Rwanda.
Nyuma yo guhabwa umugisha na Papa, n’abasenyeri bose ba Afurika, abapadiri ba mbere bimitswe muri iri dini rya Orthodox babuhawe na Musenyeri Innocentios Byakatonda, muri Kenya muri Mutarama uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO