Ibirori byo kwizihiza iyi yubile byabereye i Kigali kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2017, ahari hateraniye abakirisitu bo mu madini atandukanye bifatanyije n’abaporotesitanti mu kwizihiza imyaka 500 babayeho.
Ivugurura mu Itorero rya Kirisitu ku isi ryakozwe na Martin Luther mu Ukwakira 1517 i Wittenberg mu Budage mu cyiswe “La Reforme Protestante”; Martin Luther yitandukanya na Kiliziya Gatolika atangiza idini ry’Abaporotesitanti.
Mu gihe hashize imyaka 500 aya mavugurura atangijwe, muri uyu mwaka abaporotesitanti bo hirya no hino ku isi bakaba ari bwo bizihiza iyi yubile.
Insanganyamatsiko y’iyi yubile ishingiye ku ’Kwemera ko ijambo ry’Imana ari ryo ryonyine rufatiro rukomeye rw’imihindukire yuzuye y’umuntu’.
Perezida wa CPR, Bishop Alex Birindabagabo, yatangaje ko hari ibyo amadini atandukanye mu Rwanda yabashije kugeraho abikesha ubufatanye n’imikoranire ya buri munsi.
Yavuze ko amadini ahurira mu bikorwa biteza imbere ubuzima bw’abakirisitu nko kurwanya Sida, kubaka ubumwe n’ubwiyunge ariko ko bagiye gushyira ingufu mu kurwanya ubukene n’ibiyobyabwenge.
Yagize ati “ Itorero rya Kirisitu twese [ndavuga twe n’abagatolika b’i Roma, abaturanyi bacu b’Abayisilamu], duhurira hamwe tukagira ibikorwa dufatanya maze abaturage bakabigiriramo umugisha. Ni bwo twagiye mu bikorwa byo kurwanya Sida, guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, ariko hari urugamba rundi tutarajyamo n’imbaraga nyinshi, ni urugamba rwo kurwanya ubukene n’ibiyobyabwenge. Turaza kuva aha twiyemeje kurwana uru rugamba kandi ibibazo tugomba kubirangiza.”
Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere(RGB), Dr Usta Kaitesi, yibukije abanyamadini bitabiriye uyu muhango ko ari umwanya mwiza wo gufata ingamba z’ibikorwa byimakaza iterambere ry’umuturage,abasaba kudatezuka.
Ati "Iyo abantu bibuka aho bavuye, icyo bashingiyeho baba abo bari bo, ibibazo banyuzemo byatumye bafata umurongo barimo, bagira umwanya uhagije wo kubaka inzira zikwiye z’aho bashaka kugana.”
Yabasabye kudacogora mu kwifuriza abakirisitu bayobora gutera imbere, barwanya ubukene, ubujiji, bubaka ubunyarwanda n’ubumwe bwabo.
Ati “Muramutse mufashe urugamba rwo kwimakaza umuco w’amahoro mu muryango, mu nzego zanyu no mu buryo bwanyu butandukanye, mu matsinda yanyu mato mwaba muhagaze mu mwanya ukomeye cyane.”
“Mwigishije abakirisitu banyu kwanga ubunebwe no kwizigama aho bikwiye, bakagira ibyo gutanga [dore ko gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa], mwaba mukoze akazi gakomeye, igihugu cyanyu n’Umwami wanyu Yesu yabibashimira.”
Idini ry’Abaporotesitanti yageze mu Rwanda mu mwaka wa 1907 rihereye ahitwa i Zinga mu yahoze ari Komine Rukira mu Ntara y’Iburasirazuba.
Amwe mu mateka ahora yibukwa muri aka gace ni ububyutse bwabereye i Gahini mu mwaka wa 1930 bwasize abatari bake bakijijwe ku buryo kugeza n’uyu munsi hakiri ibisigisigi nk’uko byasobanuwe na Musenyeri Birindabagabo Alex.



















TANGA IGITEKEREZO