Yabigarutseho mu isengesho yagiriye muri iryo gororero kuri uyu wa 4 Ukwakira 2024.
Igorero rya Mageragere rifungiwemo abantu basengera mu idini ya Islam bagera ku 1500 barimo igitsina gabo 1425, abagore 103 n’abana bari kumwe na ba nyina batandatu.
Muri abo bafunzwe umubare munini ni urubyiruko kuko rugize 80% byabo.
Mufti Mussa Sindayigaya yabagaragarije ko nubwo bari kugororwa ku byaha bakoze badakwiye gucika intege ngo bumve ko ibyo bakoze Imana idashobora kubababarira.
Ati “Mucire bugufi imbere wa Nyagasani wanyu, mumwiyegurire mbere ko wa munsi w’imperuka ugera. Bavandimwe impuhwe n’imbabazi z’Imana ziragutse cyane ni yo mpamvu Imana ivuga ngo njyewe Imana nyagasani mbabarira abakosheje kuri wa wundi wicujije, akisubiraho, akikosora, agakora ibikorwa byiza, akayoboka inzira nziza.”
Yagaragaje ko impuhwe n’imbabazi by’Imana bigaragarira mu ngeri zinyuranye zirimo ku kuba uwakoze icyiza agororera bikubye inshuro nyinshi n’aho ikibi kikahanwa uko cyakozwe.
Ati “Turi abantu, turi abanyategenke, abanyamakosa mu buryo butandukanye ariko ntabwo umugaragu w’Imana aheranwa n’ikibi yakoze ahubwo ahindukirira Imana agaca bugufi, kandi Imana ni nyiri mpuhwe zagutse, nyiri imbabazi zagutse kandi zireba ibiremwa byose iramubabarira.”
Yashimangiye ko kugira ngo uwakoze icyaha ababarirwe asabwa gutera intambwe zirimo kubabazwa, gushengurwa no kwemera icyaha wakoze udaciye ku ruhande, kwiyemeza kutazagisubiramo no gusaba imbabazi Imana n’uwo wahemukiye.
Mufti Sindayigaya yashimangiye ko umugaragu w’Imana mwiza agomba guhora yitwararika kuri bagenzi be kandi abibutsa ko imbere y’Imana hazaba ubutabera buboneye bityo ko nta we ukwiye kugira icyo ahisha.
Sheihk Uwamungu Idrissa, uri mu bari kugororerwa muri iryo gororero yasabye bagenzi be bahawe impanuro na mufti w’u Rwanda kuzizirikana kuko Imana ari umunyembabazi.
Ati “Tumaze guhabwa impanuro ubwo igikurikira ni ukubishyira mu bikorwa, tukaba ba bandi bamenya ibyo bakoze, bakamenya ko dushaka gusubira kuri nyagasani, kandi batubwiye ko yiteguye kandi ni ko biri kutubabarire.”
Umuyobozi w’Abayisalamu mu Igororero rya Nyarugenge, Habumugisha Hamza, yatanze ibyifuzo by’abayisilamu birimo kujya bahabwa aba Sheikh babafasha kunganirwa mu ijambo ry’Imana buri wa Gatanu.
Hari kandi kujya babona igitambo nkuko byajyaga bikorwa mu bihe by’iminsi mikuru, kubona ifutari mu gihe cy’igisibo, gufashwa guhugura abantu mu ibijyanye na korowani kandi bagahabwa impamyabumenyi.
Habumugisha kandi yasabye guterwa inkunga ku birebana n’imyenda n’ibikoresho bya siporo kuko bafite ikipe y’umupira w’amaguru yitwara neza, kuba idini ya Islam yajya ifasha abana b’imiryango y’abagonganye n’amategeko gukomeza kwiga kuko ari ubwo bigorana ndetse asaba no kujya bahabwa ibikoresho by’isuku by’umwihariko ku bagore.
Umuyobozi wungirije w’Igororero rya Nyarugenge, SP Olive Nzayisenga, yashimye uruzinduko rwa mufti w’u Rwanda ndetse yemeza ko abayisilamu bafunzwe bitwara neza bikanafasha muri gahunda yo kugorora.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, CG Evariste Murenzi, yashamangiye ko Idini ya Islam ari umufatanyabikorwa mwiza mu bikorwa byo kugorora.
Ati “Iki ni ikintu gikomeye cyane kuko n’ubundi islam isanzwe ari umufatanyabikorwa mu kazi kacu dukora ko kugorora. Kuri ubu muri gereza ntarondadini tugira, abantu barisanzura mu myemerere yabo.”
Mufti w’u Rwanda yijeje ubufatanye kandi yemeza ko bagiye gukora ibishoboka byose bakubaka umusigiti mu Igororero nkuko babisabwe, ndetse ibindi byifuzo byose yahawe ashimangira ko bigomba kubonerwa umuti.
Mu byo bahaye Igororero rya Nyarugenge harimo imipira yo gukina, ibyuma by’imizindaro, imikeka na shitingi, ibitabo by’idini, ibiribwa by’abana bari mu igororero birimo ibisuguti n’amata.
Amafoto: Kwizera Remy Moses



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!