Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (AMUR) umaze imyaka igera kuri ibiri urangwamo amakimbirane y’urudaca. Ibyo byatumye abantu benshi bibaza impamvu Abayisilamu bavuga ko ari abavandimwe. Nyuma y’inama n’ibiganiro byanyuze mu nzego zinyuranye hashakwa umuti w’ikibazo hakabura umwanzuro nyawo, Inama Nkuru ya y’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wafashe umwanzuro udasubirwaho ukuraho Mufti Gahutu Abdulkarim ndetse na Mufti Wungirije Nsengiyumva Djumatatu. Izi mpinduka zatumye Uyoboye inama y’Ubutabera muri AMUR, Sheikh Kayitare Ibrahim agirwa Mufti w’u Rwanda by’agateganyo na ho Sheikh Omar Sulaiman Iyakaremye agirwa Mufti wungirije. Hashyizweho ubuyobozi bw’inzibacyuho bw’amezi atandatu.
Iyi myanzuro yafashwe n’Inama Nkuru ya AMUR yateranye mu buryo budasanzwe ku wa 13 Nyakanga 2013, muri Hotel Umubano, aho nyuma yo kungurana ibitekerezo ku bibazo biri mu muryango wa Islam mu Rwanda, hagaragazwa inzira zinyuranye byanyuzemo kugira ngo bishakirwe umuti ariko inzitizi ikomeza kuba Mufti Gahutu Abdulkarim.
Nk’uko byagaragajwe mu nama, Mufti Gahutu ashinjwa kuba yarakoze ibinyuranyije n’amategeko ya AMUR, aho yihaga ububasha adafite. Aha hagaragajwe ikurwaho rya bamwe mu bo bari bafatanije kuyobora, kuyobora inama adafitiye ububasha no kuba yarafashe icyemezo cyo guhindura amategeko Shingiro ya AMUR akiyongerera manda atabiherewe ububasha n’abayisilamu.
Ashinjwa kandi kuba yarasuzuguye inzego zashyizweho na we ubwe yemera mu gushaka icyatuma habaho ubumwe n’ubwiyunge muri AMUR, ariko imyanzuro yavuyemo akanga kuyishyiraho umukono, akabisabwa igihe kirekire kugeza n’ubwo Inama Nkuru idasanzwe ya AMUR yateranaga ntacyo arakora. Ibyo byatumye inama ifata umwanzuro ko umuntu utemera ibyavuye mu mishyikirano, adashobora kubahiriza ibikubiyemo, hemezwa ko Mufti Gahutu Abdulkarim yegujwe na ho Mufti wungirije wari uw’agateganyo asimbujwe uwemejwe n’amasezerano yavuye mu biganiro, Sheikh Omar Sulaiman Iyakaremye.
Kubahiriza amategeko ni byo bishyizwe imbere
Mufti w’agateganyo Sheikh Kayitare Ibrahim mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko nta kintu gikomeye cyane agiye gukora kidasanzwe, ahubwo agiye gushyira mu bikorwa ibikubiye mu myanzuro yavuye mu biganiro. Agira ati “Sinzakora njyenyine kuko Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ari mugari. Icyo ngiye gukora ni ugushyira mu bikorwa ibyo amategeko asaba no kugarura umwuka mwiza muri AMUR. Ibibazo by’abayisilamu batavuga rumwe, iby’imikoranire n’iby’imiyoborere byari bimaze igihe barwana na byo igihe ni iki ngo bigere ku ndunduro. Iyi nama ibaye igisubizo ku bayisilamu bose n’Abanyarwanda muri rusange.”
Atangaza ko igikorwa cyakozwe atari uguhirika ubutegetsi ahubwo ni ugushaka umuti w’ikibazo cyari kimaze iminsi cyibasiye AMUR. Asaba abayisilamu kugira ihumure bakumva ko n’ubwo ibibazo bitabura, ibyari bibabangamiye bivugutiwe umuti. Ati “Ibyo tugiye gukora ni ukubaha no kubahiriza amategeko.”
Sheikh Swaib Mvuyekure, Imam w’Intara y’Uburengerazuba mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko bakiriye neza impinduka yabaye kuko biteze ko imiyoborere igiye guhinduka n’umwuka mubi wari muri AMUR ugiye gushira. Agira ati “Abayisilamu bakomeze kugira ubumwe, baharanire iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange. Umuti wari utegerejwe kugira ngo ibibazo dufite bikemuke ni uyu.”
Alimas Hakizimana umwe mu bayoboye ibiganiro bigamije Ubumwe n’Ubwiyunge mu Muryango wa Islam mu Rwanda, ari Visi Perezida wabyo, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko ibiganiro bitangira impande zombi zifitanye ikibazo zari zifite ubushake ko umuti waboneka, ariko uko iminsi yahitaga Mufti Gahutu yagiye agaragaza ubushake buke. Agira ati “Uko ibiganiro byateraga imbere, Mufti Gahutu yakomeje kugaragaza ubushake buke bwo gushyira imyanzuro mu bikorwa. Isomo dukuyemo ni uko ibihe tuvuyemo ntacyo twabikuyemo, ikigamijwe ni ugukorera hamwe tugatera imbere tukihuta.”
Asaba Abayisilamu bose gushyira hamwe bagakorera hamwe nk’umuryango, bagateza imbere igihugu na bo ubwabo bakiteza imbere, bakarushaho kugira ubumwe. Asaba ababa batishimiye ko habayeho impinduka bayoboka ibiganiro bigamije ubumwe n’ubwiyunge, kuko ibizaza nyuma y’icyakozwe nta gaciro bizaba bifite, aboneraho kubifuriza igisibo cyiza.
Sheikh Gahutu Abdulkarim ntitwashoboye kumubona kugira ngo adutangarize icyo avuga ku mpinduka zabaye mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda.
Soma izindi nkuru bifitanye isano: Kanada hano, Indi nkuru, Soma n’iyi, Soma n’iyi



















TANGA IGITEKEREZO