Ibyo kuba abagore bakwemererwa kuba abadiyakoni, ni ingingo imaze igihe igibwaho impaka muri Kiliziya cyane cyane mu bihugu by’i Burayi, ahatakiboneka abasore benshi bitabira umurimo w’ubupadiri cyangwa indi ijyanye na Kiliziya.
Mu kiganiro aherutse guha abanyamakuru i Vatican, Musenyeri yavuze ku kamaro k’abagore muri Kiliziya n’icyo atekereza ku kuba bakwemererwa guhabwa Ubudayikoni.
Ati “Tubanye neza na Roho Mutagatifu ndetse na Kiliziya kandi twemera ubushobozi n’imyanzuro ya Papa n’Abepiskopi. Ikijyanye no kwemerera abagore kuba Abadiyakoni nikizamurwa, tuzubahiriza umurongo Kiliziya izadushyiriraho.”
Umudiyakoni biva ku ijambo ry'ikigereki Διάκονος (soma Diákonos) bivuga Umuntu ufasha. Ni ukuvuga ko Umudiyakoni ari umuntu wese ufasha ngo ubutumwa bw'Umwepiskopi bugende neza.
Ni na yo mpamvu hamwe na hamwe muri Kiliziya Gatolika, hari abagore benshi bayobora amasantarali, imiryango remezo, abigisha mu ikoraniro n'ibindi.
Kiliziya igira ubwoko bubiri bw’abadiyakoni. Hari abahoraho. Abo ni abagabo bashatse cyangwa batashatse bakora amasezerano ko kuba abafasha w'umwepiskopi mu mirimo yose yabashinga muri Diocese ye. Abo rero bakomeza kuba abadiyakoni, ntibashobora kuba abapadiri.
Hari abadiyakoni babuhabwa nk’urwego rwa mbere rw'isakaramentu ry'Ubusaseridoti. Uru rwego rushyirwamo umuntu witegura bya hafi kuba Padiri. Iki gihe gikunze kuba kigufi guhera ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri bitewe na buri diyosezi.
Itandukaniro ry’umupadiri n’Umudiyakoni, ni uko mu Masakaramentu uko ari arindwi yemewe na Kiliziya, umudiyakoni yemerewe gutanga abiri gusa ari yo Batisimu no Gushyingira. Ni ukuvuga ko Umudiyakoni atasoma Misa cyangwa ngo atange Penetensiya.
Kiliziya ishobora kumwemerera guherekeza gikiristu uwitabye Imana no kwigisha Ijambo ry'Imana mu ikoraniro.






Ibitekerezo 0