00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nterwa ishavu no kuba igicibwa mu muryango nzira gushaka Umugatulika- Zaituna

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 16 May 2014 saa 07:43
Yasuwe :

Ni icyizira gikomeye mu bihugu biyoborwa hashingiwe ku mategeko ya Isilamu azwi ku izina rya ‘Sharia’ ko Umuyisilamu yashakana n’umuntu ubarizwa mu rindi dini. Iki cyaha gihanwa bikomeye ndetse uwagikoze akaba yanahabwa igihano cy’urupfu. Si muri ibyo bihugu gusa kuko muri rusange bibujijwe ko Umuyisilamu yashakana n’umuyoboke w’irindi dini, ndetse no mu Rwanda niko bimeze.
Kuri uyu wa Kane mu gihugu cya Sudani ya Ruguru Meriam Ibrahim w’imyaka 26, afite se w’umuyisilamu; yakatiwe igihano (…)

Ni icyizira gikomeye mu bihugu biyoborwa hashingiwe ku mategeko ya Isilamu azwi ku izina rya ‘Sharia’ ko Umuyisilamu yashakana n’umuntu ubarizwa mu rindi dini. Iki cyaha gihanwa bikomeye ndetse uwagikoze akaba yanahabwa igihano cy’urupfu. Si muri ibyo bihugu gusa kuko muri rusange bibujijwe ko Umuyisilamu yashakana n’umuyoboke w’irindi dini, ndetse no mu Rwanda niko bimeze.

Kuri uyu wa Kane mu gihugu cya Sudani ya Ruguru Meriam Ibrahim w’imyaka 26, afite se w’umuyisilamu; yakatiwe igihano cyo gupfa azira gushyingiranwa n’umukirisitu. Ku Cyumweru gishize nibwo yari yaciriwe urubanza, ahabwa iminsi ine ngo abe yagarutse mu idini rya Isilamu, bitaba ibyo agahabwa igihano cy’urupfu. Iyo minsi yashize ku munsi w’ejo kuwa Kane, ahita akatirwa igihano cy’urupfu, bikaba biteganijwe ko azagihabwa amaze kwibaruka inda y’amezi umunani atwite.

Ese mu Rwanda iri tegeko rirabareba?

Bamwe mu bakobwa b’Abanyarwandakazi bavukiye mu idini rya Isilamu bavuga ko badakunze gutekereza gushaka abagabo badahuje imyemerere kuko abenshi mu babashaka bakunze guhura n’ingorane zitandukanye nyuma ngo bitewe n’uko bahita bacibwa mu miryango bavukamo.

Mu kiganiro na bamwe mu bakobwa bavuka mu idini rya Isilamu bashatswe n’abagabo badahuje imyemerere barimo Abagaturika, Abadive n’abandi bagiranye na IGIHE bavuga ko nyuma yo gushakwa n’abo badahuje imyemerere bafatwa nk’ibicibwa mu miryango bavukamo kubera ko bifatwa nko guhakana idini ryabo.

Mutezemari Zaituna w’imyaka 35, afite abana batatu. Yabwiye IGIHE ko yavutse mu muryango w’Abasilamu ariko aza kugirwa igicibwa nyuma yo gushaka umugabo w’umuyoboke wa Kiriziya Gaturika.

Abasilamukazi bo mu Rwanda

Yagize ati: “Maze guterwa inda, uwayinteye yahise ambwira ko adashobora kuba Umuyisilamu kubera umukobwa na njye mbona ko nta kundi nagira mpita musanga ariko nkaba nari nzi ko nyuma tuzajya kwirega ku babyeyi banjye bakanyumva ariko mu rugo bahise banca mu muryango ku buryo ntashobora kubasura kandi nabo ntibansura kubera ko bamfata nk’uwavuye mu idini”.

Yakomeje avuga ko ibi bituma agira agahinda kenshi kuba abaho adasura iwabo kuko kenshi na kenshi n’iyo ahuye n’ikibazo nta umugirira impuhwe kuko ari we wirwariza.
Yagize ati: “Ubu meze nk’umuntu utagira aho mvuka bituma n’umuryango nashatsemo unsuzugura uko wishakiye kuko uba ubona nta wamvugira, none se wabona umuntu abyaye nyina ntamusure koko agakundwa n’aho yashatse?”

Munira Mashukura umubyeyi ubyaye kabiri w’imyaka 39 utuye mu Murenge wa Muhima avuga ko we se atacyifuza no kumubona mu maso ye kubera ko yashatse uwo mu muryango we bita ‘umukafiri’”.

Yagize ati: “Mama tubonana rwihishwa kuko papa amenye ko ajya aza kunsura nawe yamuhambiriza naho basaza banjye bamfata nk’igicibwa kuba ngo narashatse umugabo utari Umuyisilamu”.

Yakomeje agira ati: “Rwose na njye sinari kurongorwa n’umugabo utari Umuyisilamu ariko amaze kuntera inda yambeshye ko azaba Umuyisilamu nyuma maze nibwo yaje kuntera iya kabiri, kuva rero ubwo yahise ahinduka cyane ambwira ko ngomba kujya nsengera aho nifuza nawe akajya aho ashaka byaje gutuma mbura uko nzanasubira mu rugo”.

Imyemerere y’idini y’Abayisilamu yemera ko kizira kandi kikaziririzwa ko Umuyisilamukazi yarongorwa n’umusore cyangwa umugabo utari Umuyisilamu badahuje imyemerere, ndetse ibi bikaba binavugwa ku gitsinagabo n’ubwo benshi muri bo bakunze kuvuga ko umugabo w’Umuyisilamu yemerewe gushaka umugore batanahuje ukwemera.

Ese bibujijwe abakobwa gusa?

Abagabo ntibemerewe gushaka mu yandi madini

Umuhungu umwe utarashatse kuvuga izina rye we avuga ko atari abakobwa gusa kuko hari n’abahungu babuzwa kurongora abakobwa batari Abayisilamu.

Yagize ati: “Ntabwo ari abakobwa gusa n’abahungu biterwa n’ababyeyi babo ubu se njye ko hari umukobwa nateye inda sinari nabujijwe n’ababyeyi banjye kumurongora kuko atari Umuyisilamukazi byaje gutuma ahindura idini”.

Yakomeje avuga ko n’ubwo yahinduye idini ababyeyi be badahwema kumubwira ko urugo rwabo rutazaramba ngo kuko aramutse agiranye ubwumvikane buke n’umugore we yahita ava mu idini mu rwego rwo gushaka kubabaza umugabo we.

Ubuyobozi bw’idini bubivugaho iki?

Mufti w'u Rwanda Kayitare Ibrahim

Umuyobozi mukuru wa AMUR akaba na Mufti w’u Rwanda Kayitare Ibrahimu we yabwiye IGIHE ko itegeko ry’Imana ribuza cyane ko Umuyisilamu yashakana n’undi muntu utari muri iryo dini; ngo si ku bakobwa gusa, ahubwo bireba ibitsina byombi.

Kayitare Ibrahimu yagize ati: “Ni itegeko rya Korowani ribivuga, bivuze ko ubikoze aba akoze ibitemewe n’amategeko yaba umukobwa cyangwa umuhungu kuko nta ubyemerewe”.

Kayitare yakomeje agira ati: “Ntitubasezeranya (Indowa) kandi nta we nari nabona wasezeranijwe muri ubwo buryo kandi n’abavuga ko abahungu babyemerewe sinzi aho babikura kuko sibyo ndetse nta n’aho nari nabona ayo masezerano”.

Mufti Kayitare yakomeje avuga ko mu gihe abakundana ari abayoboke b’idini y’Abayisilamu banemeranya kubana ko ari ngombwa ko bose baba bagomba kuba ari Abayisilamu”.

Yarangije agira inama abayoboke b’idini y’Abayisilamu yuko bakwiye kuba Abayisilamu kugira ngo bashyingiranwe n’abo bakundana b’ Abayisilamu kuko ari ko Imana ibategeka”.

Gusa n’ubwo Mufti avuga ko nta muyisiramu wemerewe gushaka abo badahuje idini, abagabo benshi b’abayoboke b’idini ya Isilamu ndetse n’igitsinagore barabyitiranya kuko bazi ko umugabo aho ava akagera yemerewe gushaka umugore ashaka, yaba Umuyisilamu cyangwa umuyoboke w’irindi dini kuko kenshi umugore iyo amaze kubyara yumvira umugabo we, bityo bakagira bati: «Burya biba byoroshye kumuhindura Umuyisilamu».


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages