00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Francis yaneguye Abanyaburayi ubwirasi, kwikunda no kudaha agaciro ikiremwamuntu

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 26 November 2014 saa 08:10
Yasuwe :

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis yaneguye yivuye inyuma inzego z’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi awushinja kugendera ku mahame ashaje no kudaha agaciro k’ikiremwamuntu.
Mu ijambo yavugiye mu ngoro y’Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi i Strasbourg, umushumba wa Kiriziya Gatolika yavuze ko Abanyaburayi bikunda kandi ntibahe agaciro ikiremwamuntu, by’umwihariko impunzi .
Inkuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ivuga ko mu ijambo rye Papa (…)

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis yaneguye yivuye inyuma inzego z’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi awushinja kugendera ku mahame ashaje no kudaha agaciro k’ikiremwamuntu.

Mu ijambo yavugiye mu ngoro y’Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi i Strasbourg, umushumba wa Kiriziya Gatolika yavuze ko Abanyaburayi bikunda kandi ntibahe agaciro ikiremwamuntu, by’umwihariko impunzi .

Inkuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ivuga ko mu ijambo rye Papa Francis yavuze ko abantu babona u Burayi nk’umugabane ushaje uri kuzima gahoro gahoro.

Yanenze ko Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi warohamye mu mategeko n mu mpapuro ntiwite ku byo ikiremwamuntu gikeneye mu by’ukuri muri iki gihe.

Ati” Kuri ibyo byose hiyongeraho n’imibereho y’abanyaburayi, barirata babaho mu murengwe ukabije birenze, kandi akenshi bakareba irihumye abandi cyane cyane abakene”

Yavuze kandi no ku kibazo ko inyanja ya Mediterane itagomba guhinduka irimbi rigari ry’abimukira baza mu mato aturuka mu majyaruguru y’Afurika.

Ni ku nshuro ya kabiri umushumba wa Kiliziya gatolika asuye y’Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi i Strasbourg, mu mwaka 1988 Papa Jean -Paul II nawe yarayisuye.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages