Aba basenyeri babiri bemerejwe ubwegure kuri uyu wa Kane tariki 28 Kamena 2018 ni Alejandro Goic Karmelic wakoreraga mu Mujyi wa Rancagua na Horacio del Carmen Valenzuela Abarca wo mu Mujyi wa Talca.
Ubwegure bw’aba basenyeri bwemewe nyuma y’uko ku wa 11 Kamena, Papa Francis yemeje ubw’abandi basenyeri batatu, bose hamwe bakaba bamaze kuba batanu.
Mu kwezi gushize nibwo habaye ibisa n’ibidasanzwe muri Chili, ubwo abasenyeri bose uko ari 34 batangaga ubwengure bwabo nyuma y’inama bagiranye na Papa, yakurikiye raporo y’amapaji 2,300 yabatunze agatoki ku kugira intege nke mu gukurikirana ibirego by’abihayimana bahohoteraga abana, ahubwo ibimenyetso bigasibanganywa.



















TANGA IGITEKEREZO