00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa yashyizeho abayobozi bashya batanu muri Leta ya Vatikani

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 31 August 2013 saa 04:51
Yasuwe :

Papa Francis yashyizeho abayobozi bashya batanu muri Leta ya Vatikani, barimo umunyamabanga we mushya, nyuma yuko uwari uriho yeguye kubera ko ageze mu zabukuru.
Radiyo Vatikani dukesha iyi nkuru, yatangaje ko Musenyeri Pietro Parolin asimbuye Karidinali Bertone watangiye aka kazi guhera mu 2006. Si we wenyine wahawe umwanya kuko hari n’abandi bane bashyizwe mu buyobozi bwa Leta ya Vatikani, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31 Kanama 2013.
Karidinali Tarcisio Bertone w’imyaka 79 (…)

Karidinali Tarcisio Bertone w’imyaka 79 y’amavuko, yasabye gusezera kuri ako kazi abyemererwa na Papa nk’uko ingingo ya 354 yo mu gitabo cy’amategeko ya Kiliziya abigena.

Musenyeri Pietro Parolin w’imyaka 58 y’amavuko umusimbuye, akomoka mu Butaliyani, asanzwe ari n’intumwa ya Papa muri Venezuela.

Mu biro bya Papa kandi hashyizwemo Musenyeri Giovanni Angelo Becciu, umuyobozi wungije ushinzwe imibanire rusange. Musenyeri Dominique Mamberti yagizwe umunyamabanga ushinzwe imibanire ya Vatikani n’amahanga.

Musenyeri Georg Gänswein , yagizwe Perefe wa perefegitura y’ibiro bya Papa. Musenyeri Peter Wells, agirwa uwungiriza mu mibanire ya Vatikani n’amahanga, mu gihe Musenyeri Antoine Camilleri, we yagizwe uwungiriza umunyamabanga w’imibanire ya Vatikani n’amahanga.

Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani, Pietro Parolin yahawe ubupadiri afite imyaka 25 y’amavuko, atorerwa kuba musenyeri mu 2009 na Papa Benedigito wa 16. Mu yindi mirimo yakunze gukora irimo ijyanye n’imibanire ya Vatikani n’amahanga.

Umunyamabanga wa Leta mu kilatini yitwa « Secretaria Status » ni umuyobozi mukuru mu bakikije Papa bakora mu biro bye barenze 200, akaba ari we wa mbere w’ingenzi umufasha kuyobora Kiliziya.

Amateka yo gushyiraho umunyamabanga wa Leta muri Vatikani, yatangiye mu kwezi k’Ukuboza 1487, agenwe na Papa Innocent VIII.

Atura hafi ya Papa, kuko bafatanya mu murimo wo kuyobora Kiliziya bimwe izindi nshingano ze ahura n’abayobozi ba Leta n’ibihugu, ku bijyanye no kubonana na Papa mu gihe basuye Umurwa Mutagatifu.

[email protected]

Musenyeri Pietro Parolin, Umunyamabanga wa Leta mushya wa Vatikani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages