Pasiteri Munyamasoko azashyikirizwa icyo gihembo muri Nyakanga i Durban muri Afurika y’Epfo mu nama ya 21 y’Ababatisita ku Isi, izateranira bwa mbere muri Afurika.
Yagiye akora ibikorwa byo guharanira amahoro, ubumwe n’ubwiyunge no kuvuganira abahabwa akato kubera banduye agakoko gatera SIDA.
Yavukiye mu buhungiro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Munyamasoko yagarutse mu Rwanda ayobora ikigo cy’amashuri yisumbuye ku mupaka w’u Rwanda na Congo.
Itorero ry’Ababatisita mu Rwanda ryamutoreye kuba Umunyamabanga waryo wungirije, ashingwa imirimo itandukanye mu itorero irimo no gucunga ibigo by’amashuri 51 nyuma, mu 2013, atorerwa kuyobora iryo torero mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO