00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pasiteri Munyamasoko azahabwa igihembo Mpuzamahanga cy’Uburenganzira bwa Muntu

Yanditswe na

Bukuru J C

Kuya 5 March 2015 saa 10:44
Yasuwe :

Umunyamabanga w’Itorero ry’Ababatisita mu Rwanda, Pasiteri Munyamasoko Corneille Gato azahabwa igihembo Mpuzamahanga cyo Guharanira Uburenganzira bwa Muntu gitangwa n’Ihuriro ry’iryo torero ku Isi.

Pasiteri Munyamasoko azashyikirizwa icyo gihembo muri Nyakanga i Durban muri Afurika y’Epfo mu nama ya 21 y’Ababatisita ku Isi, izateranira bwa mbere muri Afurika.

Yagiye akora ibikorwa byo guharanira amahoro, ubumwe n’ubwiyunge no kuvuganira abahabwa akato kubera banduye agakoko gatera SIDA.

Pasiteri Munyamasoko

Yavukiye mu buhungiro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Munyamasoko yagarutse mu Rwanda ayobora ikigo cy’amashuri yisumbuye ku mupaka w’u Rwanda na Congo.

Itorero ry’Ababatisita mu Rwanda ryamutoreye kuba Umunyamabanga waryo wungirije, ashingwa imirimo itandukanye mu itorero irimo no gucunga ibigo by’amashuri 51 nyuma, mu 2013, atorerwa kuyobora iryo torero mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages