00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pastor Desire ahangayikishijwe n’abarokore bashobora kurema Yesu wundi bakamusenga’

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 22 October 2015 saa 09:33
Yasuwe :

Nyuma yo kwitegereza agasanga Yesu yaricishaga bugufi, yarakundaga abakene, yarafashaga imfubyi n’abapfakazi, nyamara bamwe mu bamwitirirwa muri iyi minsi batabikozwa, ahubwo bakarangwa no kwishyira hejuru no kwikanyiza ndetse n’umwifato wabo mu nsengero ndetse n’imbuto bera hagati y’abatari abakristo, Pasiteri Desire Habyarimana, umuyobozi w’urubuga Agakiza.org yavuze biteye impungenge ku buryo bashobora kuziremera Yesu wundi.

Pasiteri Desire Habyarimana avuga ko iyo yitegereje imyitwarire y’abitwa abarokore muri iki gihe, ngo afite impungenge z’uko bashobora kuziremera Yesu wundi utari Kristo wabapfiriye ku musaraba bakajya bamusenga, nk’uko hari itorero ryiremeye undi Mariya rikanavuga ko yabyaye umwana umwe kandi yarabyaranye na Yozefu abandi bana.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ati “Abarokore tutarebye neza tuziremera undi Yesu tumusenge ariko atari Yesu w’ i Nazareti tuzi kuko we hari ibyo atakwemera aramutse aje muri iki gihe kureba ibikorerwa mu nsengero. Urusengero abantu basigaye bararuhinduye ikibuga cy’imikono n’imyidagaduro, aho abantu bajya kwishimishiriza .’

Anenga bamwe mu bapasiteri bagenzi be, avuga ko bashyira imbere inyungu zabo, bagaharanira kwigwizaho imitungo no kuratira abakirisitu ko bagenda mu modoka nziza zihenze n’ibindi .

Ati ‘Nari nshonje, murangaburira, nari mfise inyota, mumpa icyo kunywa.... Matayo 25:35. Ariko usanga abapasiteri bamwe ibi barabisimbuje kwigwizaho ubutunzi n’icyubahiro ndetse rimwe na rimwe bakabirwaniramo, mu gihe abakene bo mu nsengero bayoboye badafite aho kuba, badafite icyo kurya, abandi bakabahagarara imbere babaratira ko bagenda mu modoka zihenze, batuye mu mazu meza n’ibindi nk’ibyo.’

Akomeza avuga ko uwiyita umurokore ufite iyi myifatire, asenga Yesu wundi utari Yesu Kristo w’ I Nazareti.

‘Hari Itorero ryiremeye undi Mariya, rimugira isugi .’

Nk’uko akomeza abivuga ngo hari itorero atashatse kuvuga izina ryiremeye undi mariya utari nyina wa Yesu, rivuga ko ari isugi, abantu amamiliyoni babyemera batyo.

Ati ‘Hari itorero rimwe twubaha ryiremeye undi Mariya rivuga ko ari isugi kandi twese tuzi ko yabyaranye na Yozefu abana b’abahungu aribo Yakobo, Yozefu, Simoni na Yuda bari bene nyina ba Yesu (Matayo 13:55, 56) yabyaye kandi n’abakobwa.
Bemeza ko yagiye mu ijuru adapfuye, kandi imva ya Mariya narayiboneye n’ amaso yanjye, ariko Isi yose ijya ifata conge [soma konje] ngo Mariya yagiye mu ijuru.’

Akomeza avuga ko abavuga ko bemera Yesu Kristo bakwiye no kugira umwifato nk’uwe, bakera imbuto zikwiriye abihannye, dore ko ngo kuri ubu gutandukanya umukristo n’utari we bisigaye ari ikibazo cy’ingorabahizi .

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages