00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pst Rutayisire yatangiye ikiruhuko cy’izabukuru, asezerwa nk’intwari (Amafoto & Video)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 4 June 2023 saa 10:06
Yasuwe :

“Watubereye umushumba mwiza, iki kivi watangiye natwe tuzacyusa.” Aya ni amagambo yakunze kugaruka mu rusengero rwa Paruwasi ya Remera mu Itorero rya Angilikani, ubwo abanyetorero basezeraga kuri Rev Past Dr. Antoine Rutayisire wagiye mu kiruhuko cy’isabukuru ku myaka 65.

Nubwo mu gusezera kuri Rutayisire Antoine byari amarira, benshi bamushimiye uko yabaye intwari ndetse n’icyitegererezo mu murimo w’ivugabutumwa.

Kuva ku wa 29 Gicurasi kugera kuya 3 Kamena 2023, cyari icyumweru cyahariwe gusezera Rev Pst Dr. Antoine Rutayisire ndetse itorero ryagize uruhare mu gutumira abanyamadini batandukanye bagiye bagaragaza uko bazi Rutayisire.

Pst Desiré Habyarimana wo mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda, yagaragaje ko Antoine Rutayisire mu gihe amaze amuzi, indangagaciro yamubonyeho zirimo kwakira abantu bose atarobanuye, umuyobozi mwiza, umubyeyi n’umushumba utarakoresheje ubushobozi afite mu nyungu ze bwite.

Kuri uyu wa 4 Kamena 2023 kumusezera byakomeje mu muhango witabiriwe n’abayobozi bakomeye mu itorero Angilikani ry’u Rwanda barimo Umuyobozi Mukuru waryo Dr Laurent Mbanda, ba musenyeri ba diyoseze zose uko ari 13, abayobozi bo mu Nzego za Leta n’abandi batandukanye.

Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Musenyeri Laurent Mbanda, yaragagaje ko Rutayire asoje neza ku ruhande rwe ndetse anamushimira ibyo yakoze.

Ati “Turashima umurimo mwiza Imana yabakoresheje. Ufite impano Imana yarayiguhaye nubwo ushaje hano kuyihagarika byo ntabwo byoroshye. Tuzigira kuri urwo rugero natwe turebe ibindi twakwiga kandi turashima Imana ku bwawe.”

Umukuru w’Abakirisitu muri Paruwasi ya Remera, Nkurunziza Sam, yashimye umuhate wa Rutayisire ndetse agaragaza ko agiye bari bakimukeneye.

Ati “Turashimana Imana ku bw’umushumba wacu dukunda, Antoine Rutayisire ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Turagushimira ko wabaye umushumba koko kandi iyo nshingano ukayikora neza. Wakoze umurimo ukomeye mu kwizerwa kwinshi.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo ibi bikorwa twari kubigeraho iyo tutabagira nk’umuyobozi mwiza wari uturi imbere. Watuyoboye neza, watweretse ijambo ry’Imana. Turashima Imana yagushoboje ukaba ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, twari tukigukeneye ngo utubere umushumba.”

Aba bakirisitu kandi basezeye kuri Rutayisire Antoine bamugenera n’impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Fortuner yakozwe mu 2023 ndetse n’ikarita yo kunyweraho Lisansi kuri stasiyo ya Rubis.

Rutayisire Antoine utavuze byinshi mu gusezera ku bakirisitu, yavuze ko nubwo asezeye ku buyobozi bw’itorero azakomeza kubaba hafi ndetse yizeza umuryango ko agiye kuwubonera umwanya.

Yagize ati “Ntabwo ndi buvuge amagambo menshi ariko mpora nshimira Imana. Ibikorwa nk’ibi bitwara igihe. Uyu mugore yarabyihanganiye n’abana. Nsenzeye ariko nje. Reka mbwire abo twakoranye muri Paruwasi ya Remera mbabwire nti nsezeye ariko ntaho ngiye.”

Rutayisire yagaragaje ko agiye gukomeza imirimo y’ivugabutumwa mu buryo butandukanye ariko akagira umwanya uhagije wo kubana n’umuryango we bya hafi.

Umushumba wa Diyosezi ya Kigali, Rt. Rev. Amooti Nathan Rusengo yashimye uko Rutayisire Antoine yakoreye Imana muri Paruwasi ya Remera ndetse anasaba abakirisitu kwakira umuyobozi wabo mushya ugiye kumusimbura ari we Karegyesa Emmanuel.

Rusengo yashimye Leta y’u Rwanda kubera umutekano uri mu gihugu utuma abantu babasha guterana ntacyo bikanga.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu Rwanda RGB, Dr Usta Kayitesi na we yagaragaje ko Rutayisire yagize uruhare rukomeye mu komora Abanyarwanda.

Ati “Uri uwo gushimwa ku mirimo myinshi wakoreye itorero mu Rwanda. Ab’i Remera bazi ko ari ho wakoreye cyane ariko itorero mu buryo bwagutse rishima imirimo yawe. Ndabizi neza ko ntaho ugiye kuko hari imyaka wujuje ariko hari inshingano ufite. Umurimo w’Imana tuwusoza ari uko dusoje urugendo rwacu hano ku Isi.”

Yashimye uko amadini n’amatorero yo mu Rwanda yahinduye isura yayo kuko wasangaga insengero zayo zisa nabi, zubatswe nabi ndetse nta n’ibikorwaremezo zari zifite mu Rwanda.

“Ntabwo twakubaka umunyarwanda uboneye, ngo twubake ingo nziza cyane hanyuma tugire inzu twita iy’uwiteka ikojeje isoni.”

Yagaragaje ko kuba Abanyarwanda bafite ubumwe ari byo bikomeza kubahuza no kubaherekeza mu mibereho yabo ya buri munsi asaba umusanzu wo gukebura abakora mu bigo bitandukanye ku buryo bwo gutanga serivisi neza.

Yasabye ko bagira umutima wo kuzirikana abanyantege nke mu rwego rwo kwifatanya na bo mu rugendo rw’Iterambere.

Incamake ku buzima bwa Dr Rutayisire

Rev Past Dr. Antoine Rutayisire yatangiye ivugabutumwa mu 1983 akimara gukizwa. Mu 1990 yaretse akazi ko kuba mwarimu igihe cye agiharira kwigisha ijambo ry’Imana. Icyo gihe yahise ajya kuyobora Umuryango w’Ivugabutumwa rishingiye kuri Bibiliya, w’Abanyeshuri ba Kaminuza, akaba ari we wabaye Umunyamabanga Mukuru wawo wa mbere kugeza mu 1994.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rutayisire yayoboye Umuryango w’Ivugabutumwa, AEE. Mu 2008 ayobora Paruwasi ya Saint Etienne mu Biryogo ahava ajya kuyobora Paruwasi ya Remera yasezewemo.

Afite impamyabumenyi mu mashuri yisumbuye yakuye mu isemeneri nto ya zaza. Muri kaminuza y’u Rwanda yakomeje kwiga indimi ndetse aza kubona Masters mu kwigisha Icyongereza yakuye muri Kaminuza ya North wales, mu Bwongereza.

Afite kandi Masters mu bijyanye n’imiyoborere (Global Leadership)yakuye muri Fuller Theological Seminary muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ndetse akanagira impamyabumenyi y’ikirenga muri Tewolojiya.

Akanyamuneza kari kose kuri Rutayisire n'umugore we
Peninah Rutayisire, Umugore wa Antoine Rutayisire ashimira Imana
Ubwo yashyikirizwaga urufunguzo rw'imodoka yagenewe n'abakirisitu
Umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kaitesi yavuze ko umusanzu wa Rutayisire ugaragarira mu itorero muri rusange no mu Banyarwanda bose
Habayeho n'umwanya wo gukata umutsima ubwo Rutayisire Antoine yasezerwagaho n'Itorero
Dr Usta Kaitesi yashimye uko amatorero ari kugenda yaguka
Bishop Rucyahana banafatanyije umurimo muri Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge yari yitabiriye
Arikiyepisikopi wa Angilikani y'u Rwanda, Dr Laurent Mbanda yavuze ko Rutayisire yushije ikivi cye neza
Abayobozi b'amatorero anyuranye basanzwe ari n'inshuti zikomeye za Rutayisire bari bitabiriye
Abarimo Umushoramari Mbundu Faustin bashimiwe
Abakuru b'Itorero Angilikani ry'u Rwanda bari bitabiriye uyu munsi
Abahagarariye abakirisitu bashimiwe
Ababaye abayobozi bakuru mu itorero na bo bari bitabiriye ibirori by'uyu munsi
Umuyobozi wa AMEKI Color na we yashimiwe
Umwepisikopi wa Diyoseze ya Kigali, Amooti yashimye umuhate wa Rutayisire
Uyu muhango wari witabiriwe n'abantu benshi
Murigande Charles usanzwe ari inshuti ikomeye na Rutayisire yitabiriye uyu muhango
Karegyesa wasimbuye Antoine Rutayisire asuhuza abanyetorero

Amafoto: Yuhi Augustin na Iturize Gisele


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages