Mu mpera za Gicurasi nibwo mu Rwanda haje inkundura yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa, mu gihugu hose hafungwa izirenga 6000, harimo izisaga 1900 zo mu mu Ntara y’Iburasirazuba. Mu Karere ka rwamagana honyine, mu nsengero 438 hafunzwe 217.
Icyo gikorwa cyashegeshe insengero zari zifite amikoro make. Utarabonye uko yuzuza ibisabwa ubu ari kwisunga mugenzi we, binyuze mu gukodesha.
Zimwe mu nsengero zikodeshanya IGIHE yabashije kumenya ni urusengero rw’Inkuru Nziza rukodeshwa na ‘Church of the Divine Love’, urwa Church on The Rock rukodeshwa na Mouvement pour Christ au Rwanda n’Urusengero rw’Intumwa n’Ububyutse rukodeshwa na Yesu ni Irembo ry’Amahoro.
Umwe mu bakristu bsengera muri Church on the Rock utashatse ko imyirondoro ye itangazwa, yabwiye IGIHE ko nyuma y’uko hari irindi torero rije gukodesha urusengero rwabo, pasiteri wabo atakigisha nka mbere ahubwo yigisha areba ku isaha kugira ngo ataza kubangamira abandi.
Yagize ati “Kuva batangira gukodesha urusengero rwacu ntabwo pasiteri acyigisha ngo arenze iminota, ubundi yajyaga ajya mu mwuka tugasenga umwanya munini tukisanzura ku buryo hari n’igihe twatahaga nka saa munani, ariko ubu ntabwo bigishoboka kuko usanga bariya bo mu rindi torero baba bari hanze, barindiriye ko amasaha yabo agera ngo dusohoke nabo binjire, bakore isuku basengeremo.”
Pasiteri Mulisa Fred uyobora Church on the Rock yemereye IGIHE ko bakodesha urusengero rwabo irindi torero.
Ati “Urabona twe dusoza saa sita n’igice bo bakazamo saa munani, amafaranga baduha yinjira mu isanduku y’urusengero kandi ni ibintu twumvikanye n’inama y’itorero ntabwo narubakodesheje njye ku giti cyanjye.”
Mulisa yakomeje avuga ko abakristu bavuga ko hari icyahindutse kuri we ntacyo abona kuko n’ubundi iyo yigisha atajya arenza amasaha.
Ati “Njye ubundi ntangira kwigisha saa tanu zuzuye nkasoza saa sita n’igice, ntabwo njya mpfa kurenza amasaha kuva kera nyuma ya saa sita rimwe na rimwe dukora inama kandi ntabwo zibera mu rusengero, tuzikorera mu biro. Niyo mpamvu twahisemo kuhakodesha.”
Byamungu Jean uyobora itorero Inkuru Nziza mu Karere ka Rwamagana nawe yemeye ko bakodesha urusengero rwabo, ariko bajya kubikora babanje kubyumvikana n’abakristu kuko bari bakeneye amafaranga yo kurangiza inyubako z’uru rusengero.
Ati “Twabanje kubyumvikana n’abakristu bacu kuko twabonaga dukeneye amafaranga yo kuzuza urusengero rwacu, duhitamo kurukodesha bariya bandi, ayo baduhaye tuyakoresha mu kubaka urusengero rwacu kandi n’abakristu bacu nta kibazo babigiraho rwose.”
Nubwo abapasiteri bavuga ko nta kibazo abakristu babigiraho, abenshi mu ntibishimira ko insengero zabo zikodeshwa andi matorero ngo kuko bituma batisanzura ngo bajye kuhasengera iminsi yose.
Si mu Karere ka Rwamagana gusa gukodesha insengero byeze kuko hari n’izindi bivugwa ko zatangiye gukodeshanya mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi w’Itorero Redeemed Gospel Church, Bishop Rugagi Innocent, we nyuma yo gufungirwa urusengero yabanje gukodesha icyumba muri Kigali Serena Hotel, ariko nyuma kubera ubushobozi aza kwimukira Kimironko.



















TANGA IGITEKEREZO