00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Saint Vincent de Paul” Umuryango umaze imyaka 50 ufasha abatishoboye

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 9 September 2013 saa 11:22
Yasuwe :

Umuryango witiriwe “Saint Vincent de Paul”, kuri iki cyumweru tariki ya 8 Nzeri 2013, wizihije isabukuru y’imyaka 50 umaze ushinzwe mu Rwanda. Ukora ibikorwa bitandukanye by’urukundo, birimo gufasha abatishoboye cyane cyane abashesha akanguhe, abana ndetse n’urubyiruko.
Yubile y’imyaka 50 y’umuryango Saint Vincent de Paul umaze ushinzwe mu Rwanda, yaranzwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Arikiyepisikopi wa Arikidiyosezi ya Kigali, Tadeyo Ntihinyurwa. Insanganyamatsiko (…)

Umuryango witiriwe “Saint Vincent de Paul”, kuri iki cyumweru tariki ya 8 Nzeri 2013, wizihije isabukuru y’imyaka 50 umaze ushinzwe mu Rwanda. Ukora ibikorwa bitandukanye by’urukundo, birimo gufasha abatishoboye cyane cyane abashesha akanguhe, abana ndetse n’urubyiruko.

Yubile y’imyaka 50 y’umuryango Saint Vincent de Paul umaze ushinzwe mu Rwanda, yaranzwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Arikiyepisikopi wa Arikidiyosezi ya Kigali, Tadeyo Ntihinyurwa. Insanganyamatsiko yaranze uwo munsi igira iti “Twitangire abatishoboye mu kwizera, duhangana n’imihindagurikire y’isura y’ubukene.”

Nk’uko babyiyemeje uwo muryango mu ntego zawo harimo ko buri munyamuryango afasha utishoboye nibura umwe ku munsi, gufasha abakuze batagifite ubushobozi babinyujije mu bigo bibiri babubakiye, gushyira abana mu mashuri. Mu bindi bikorwa harimo kuba barashinze ishuri ry’ikiburamwaka, no gufasha abatishoboye kwifasha.

Mvuyekure Remy Padiri mukuru wa Paroisse Saint Famille, witabiriye ibyo birori yagarutse ku buryo yatangiriye ibikorwa by’urukundo mu iseminari nto yo ku Karubanda aho yigaga amashuri yisumbuye, n’ubu bikaba byaramufashije.

Umuyobozi uhagarariye umuryango Saint Vincent de Paul mu Rwanda, Murekezi Eugene, yavuze ko umuryango ufite ubuzimagatozi wakomoye ku bikorwa bifasha abantu cyane cyane abatishoboye wakoraga, ibyo bikaba byaranatumye Leta ibagenera abafatanyabikorwa, umuryango ugera hose mu gihugu ndetse no mu magereza.

Yakomeje avuga ko nubwo uyu muryango wageze ku bikorwa byinshi, ugifite imbogamizi zirimo kuba, abenshi mu bagize umuryango ari abasheshe akanguhe n’abana bato, ubushobozi buke ndetse n’ibindi.

Aha hatanzwe ubuhamya bw’umugabo n’umukobwa bashimira cyane umuryango Saint Vincent de Paul kuba warabafashije kwiga ubakuye mu bibazo bikomeye barimo yuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, none ubu bakaba bafasha imiryango yabo ndetse na bo bakaba barabaye abanyamuryango. Bati "Ibyo twaboneye mu muryango wa Saint Vincent de Paul tuzabisangiza n’abana bacu."

Uyu muryango kugeza ubu mu Rwanda ugizwe n’abanyamuryango bagera ku bihumbi bitandatu, biganjemo abakecuru n’abana ndetse n’Abihayimana bari mu miryango itandukanye yitiriwe Saint Vincent de Paul.

Uretse mu Rwanda, kuva uyu muryango watangira umaze kugera mu bihugu bigera ku 154. Umuryango Saint Vicet de Paul watangiye mu mwaka wa 1833, utangijwe na Antoine Frederic Ozanam, mu gihugu cy’u Bufaransa. Uyu muryango witiriwe Saint Vincent de Paul bitewe n’ibikorwa by’urukundo yakoraga ubwo yari ku Isi, ari na byo byamugize umutagatifu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages