00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tuzarya ibirika, ibitarika tubicire-Musenyeri Mbanda avuga ku nkunga z’abashyigikiye ubutinganyi (Video)

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 13 June 2023 saa 09:25
Yasuwe :

Musenyeri w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Laurent Mbanda yavuze ko adateze kwakira inkunga z’abashyigikiye ubutinganyi ahubwo azashikama ku nyigisho za Bibiliya ku bijyanye n’iyo ngingo.

Musenyeri Mbanda unayobora Umuryango uharanira gukurikiza ibyo Bibiliya yigisha, GAFCON, yabivuze kuri uyu wa 13 Kamena 2023 mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yarigezagaho uko Inama ya GAFCON iherutse kubera mu Rwanda yagenze.

Yavuze ko abatekereza ko kwamagana ubutinganyi ari uguhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu atari byo agubwo ari ukwamagana ikibi.

Ati “Ntitwabujije abatinganyi gusenga, nshobora no kuba mbafite mu itorero ntabizi. Ariko icyo gushyingiranwa cyo ntitwajya hanze y’Ijambo ry’Imana. Mu Itangiriro havuga ko hashyingiranwa umugabo n’umugore. Amategeko y’igihugu cyacu ni nako avuga.”

Yakomeje agira ati “Ibyo byo kuvuga ngo ni uguhonyora uburenganzira bwabo si byo. None se bo bemerewe guhonyora ubwanjye? Umuco w’abo mu Burengerazuba ukomeje kujya kure y’ibyanditswe byera. Ni na yo mpamvu GAFCON yagiyeho.”

Musenyeri Laurent Mbanda yavuze ko iyo batari gutatira ibyanditswe byera bakaba badahonyora amategeko y’igihugu nta cyaha baba bakoze ahubwo “abatana bagashaka gushyingirana n’ibidashyingiranwa bagakwiye kugaruka bakumva icyo Bibiliya yigisha.

Yavuze ko inama ya GAFCON iherutse kubera mu Rwanda, yasize ishimangiye burundu ko Musenyeri w’Itorero Angilikani ry’u Bwongereza, Justin Welby atakibategeka ndetse kugeza ubu ngo amatorero ahuriye muri GAFCON batakimubona nk’umwizerwa.

Ngo ni ukubera uwo muyobozi adahwema guha umwanya abatinganyi mu itorero aho yemeye ko bazajya bava gusezerana mu mategeko ya leta hanyuma we akabaha umugisha.

Ati “Nta n’ubwo icyo avuga tucyemera yewe ntabwo tugishyigikira. Nta kiri umuto mu bangana kubera imyitwariye ye no kuyobora inama ziha rugari abatemera Ijambo ry’Imana. Tubona ko atagikwiriye kuyobora abahagaze ku Ijambo ry’Imana.”

Arakomeza ati “We (Welby) hari ubwo avuga ngo tugomba kugendera mu mujyo umwe, ariko nta bantu bagendana badaharanira ikintu kimwe. Ibyo byo kugendera hamwe ntabwo tubyemera. Ubu ni Musenyeri w’Itorero Angilikani ry’u Bwongereza si w’uw’Isi yose.”

Yasabye abatinganyi kuva mu “nyigisho z’ubujiji no kutamenya icyo Ijambo ry’Imana rivuga, agaragaza ko bishoboka ko bakwigishwa icyo Imana ibashakaho bagahinduka.

Musenyeri Mbanda yerekana ko abakirisitu bo mu Itorero Angilikani ry’u Bwongereza bumva ko batanye bashaka kugaruka ku rufatiro ko abo muri GAFCON bakibategeye amaboko ndetse ko bazabafasha uko bashoboye.

Ati “Si ubwa mbere byaba bibaye kuko n’Itorero Angilikani ryo muri Amerika ryatannye rijya mu bintu by’ubuyobe, abo muri Amerika y’Amajyaruguru baradusanga. Ubu Itorero Angilikani rya Amerika ya Ruguru riri gukura umunsi ku wundi.”

Yahinyuje abafata Itorero Angilikani n’Ubutinganyi bakabihuza, yemeza ko ntaho bihuriye kuko ibinyuranye n’Ijambo ry’Imana byose byaba, ubusambanyi busanzwe, ubutinganyi n’ibindi byose babirwanya.

Yavuze ko impamvu ibintu byagiye biba bibi mu bo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi ari uko mu matorero yabo binjijemo abayobozi batemera Imana, badafite indangagaciro za gikirisitu ari yo mpamvu baba bigisha inyigisho z’ubuyobe.

Ati “Twe rero ntituzimakaza ubutinganyi, nta n’ubwo tuzashuka abana bacu ngo bajye muri ibyo. Tuzabigisha bakizwe ariko ntituzagira n’umwe dukumira mu itorero kuko ni iry’abanyabyaha bakijijwe n’ubuntu bw’Imana. Uzaza tuzamwakira.”

Ku bijyanye n’inama Itorero Angilikani ry’u Bwongereza riri gutegura mu mwaka utaha izabera mu Butaliyani, iyobowe na Justin Welby, Musenyeri Mbanda avuga ko we atazaryitabira ndetse ko n’abo muri GAFCON bigoye ko bazajyayo.

Yeretse abatekereza ko nyuma yo gutandukana n’Itorero Angilikani ry’u Bwongereza hazabaho ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu, ko nta mwangilikani wo mu Rwanda ugomba gutega amaboko ku bo mu Burengerazuba bw’Isi by’umwihariko abashyigikiye ubutinganyi.

Ati “Tugomba kwigira. Kuva mu 1997 ntabwo nzi aho Itorero Angilikani ry’u Bwongereza n’iry’Amerika rifasha iry’u Rwanda. Kuva najya ku buyobozi nta mafaranga yabo ndabona. Ntayo nkeneye nta n’ayo nzasaba, kuko sinzemera kugurisha umutima wanjye kugira ngo mbone amafaranga.

«Ntabwo twanga umuntu wadutera inkunga ; bazabaho, bariho ariko tuzajonjora. Tuzarya ibirika, ibitarika tubicire. Nta n’ubwo tuzatuma bigera mu kanwa ahubwo. Birashoboka ko amafaranga yo mu batinganyi ari menshi ariko ntayo dushaka kuko ni ayo kudutesha umurongo. »

Muri Werurwe 2023 nibwo Musenyeri Laurent Mbanda yagizwe Umuyobozi mukuru wa GAFCON. Ni na bwo uyu muryango yatandukanye ku mugaragaro n’Itorero Angilikani ry’Ubwongereza n’andi matorero aha rugari ubutinganyi.

Azamara kuri uwo mwanya imyaka itanu, kugeza ubwo GAFCON izongera guterana.

Inshingano za GAFCON ni ugukomeza abakirisitu, gutegura abayobozi b’ejo, kwita ku rubyiruko no kugaragaza uruhare rw’abagore mu iterambere ry’itorero n’indangagaciro zaryo n’ibindi bijyana no gufasha abakene.

GAFCON igizwe na 85% by’amatorero Angilikani mu Isi yose.

Musenyeri w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, yasabye abatinganyi kuva mu bujiji bagakurikiza ibyo Bibiliya yigisha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages