Bibiliya Ntagatifu igaragaza ko igikorwa cyo guhazwa cyibutsa abakirisitu urupfu rwa Yezu. Divayi igereranwa n’amaraso ye yavuye ubwo yabambwaga ku musaraba, ukarisitiya ikagereranwa n’umubiri we.
Umuyobozi w’ikigo cya Kiliziya Gatolika ya Uganda gishinzwe amasoko (JW InterServices Ltd), Padiri Asiku Alfred Tulu, tariki ya 30 Mata 2024 yasabye abayobozi ba za diyosezi kuzigama divayi basigaranye, abamenyesha ko iyari itegerejwe izatinda bitewe n’intambara ziri mu Burasirazuba bwo Hagati.
Intambara Padiri Atulu yavuze ni ihanganishije Israel n’umutwe wa Hamas kuva mu Ukwakira 2023 ndetse n’umwuka mubi watutumbye hagati y’iki gihugu na Iran, watumye bigabanaho ibitero.
Ati “Ndabamenyesha ko bitewe n’intambara zo mu Burasirazuba bwo Hagati, ingendo z’ubwato mu nyanja ya Méditerranée n’Inyanja Itukura zarasubitswe, izindi zirahagarikwa. Ubwato bwayobotse inzira ndende mu nyanja ya Atlantique n’iy’Abahinde, bityo buzayigeza ku cyambu cya Mombasa bukerewe.”
Padiri Tulu yasobanuriye diyosezi ko byari byarateganyijwe ko divayi yagombaga kugera muri Kiliziya Gatolika ya Uganda mu ntangiriro za Mata, ariko ko bitewe n’izi ntambara, itegerejwe mu mpera za Gicurasi. Bisobanuye ko amezi abiri azashira bagitegereje.
Ati “Ibi byagize ingaruka ku kuza kwa divayi twari dutegereje mu ntangiriro za Mata 2024. Amakuru ava ku bayituzanira agaragaza ko izaza muri Gicurasi hagati, kandi twizeye ko izahabwa uruhushya kuri gasutamo ya Uganda mu mpera za Gicurasi.”
Padiri Atulu yasabye abayobozi ba za diyosezi guha abapadiri amabwiriza yihuse, abasaba kuzigama divayi nkeya isigaye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!