Mu muhango w’ihererekanya bubasha wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Gashyantare 2017, nibwo Mufti w’u Rwanda wungirije Sheikh Nshimiyimana Saleh yeretse Cyimana watsinze ipiganwa ryo kuyobora RMC ko afite inshingano zo guhangana n’ibibazo bikomeye muri Islam.
Bimwe mu bibazo uyu muyobozi yasabwe guhangana nabyo birimo ibitekerezo by’ubuhezanguni, gukorera mu kajagari, kwikubira imitungo, kudatanga raporo z’ibyakozwe n’ibindi byagiye biranga abayoboke ba Islam mu Rwanda.
Sheikh Nshimiyimana Saleh yagize ati “Turamusaba gukorana umurava, kureba kure, gukoresha imbaraga ze zose no kubahiriza amategeko kuko muri iki gihe amategeko mashya dufite agaragaza ko inshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa zihambaye kugira ngo tuzahure uyu muryango wacu.”
Yakomeje agaragaza ko uyu muyobozi agomba gukoresha imbaraga zirenze kugira ngo akemure ibibazo byaranze abayisilamu mu minsi ishize cyane ko ari we mbaraga z’uyu muryago.
Cyimana Sudi wahawe inshingano nshya, yabwiye IGIHE ko kubahiriza amategeko ari cyo kintu cya mbere azabanza gukora.
Yagize ati “ Ingamba ya mbere ni uko ngomba kubahiriza amategeko y’umuryango kubera ko akenshi wagiye urangwa no kutayubahiriza kuko uyu muryango wakunze kurangwa no kutubahiriza amategeko.”
Yongeyeho ko azakomeza gushyira imbaraga mu kurwanya ibitekerezo by’ubutagondwa n’ubuhezanguni byagiye bigaragara mu rubyiruko kugira ngo biranduke burundu mu bitekerezo by’abayisilamu.
Muri uyu muhango, uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Sheikh Mbarushimana Sulaimani, yashyikirije mugenzi we umusimbuye, bimwe mu bikoresho nk’imfunguzo z’ibiro bikuru bya RMC, amategeko mashya arimo Itegeko Nshinga n’amategeko ngengamikorere agenga umuryango n’ibindi.
Mu minsi ishize hagiye humvikana abayisilamu bafashwe bakurikiranweho ibikorwa by’iterabwoba rishingiye ku buhezanguni, bajyanwa mu nkiko.


















TANGA IGITEKEREZO