00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushinga ’Akazi Kanoze’ ugiye kugezwa muri Senegal, ibihumbi 30 bahabwe amahugurwa ku kwihangira imirimo

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 21 March 2017 saa 01:49
Yasuwe :

Ikigo giteza imbere uburezi(EDC), ku bufatanye na MasterCard, kigiye gutangiza umushinga uzafasha urubyiruko rwo muri Senegal rugera ku bihumbi 30, kugira ubumenyi bwatuma rubasha kwihangira imirimo.

Inkuru ya African Media Agency ivuga ko umushinga ‘Akazi Kanoze’ watangijwe mu Rwanda na EDC ku bufatanye n’ Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) mu 2009 ari wo ugiye gufatirwaho urugero, ibikorwa byawo bikagezwa no muri Senegal.

Ibkorwa by’umushinga ‘Akazi Kanoze’ byatumye Abanyarwanda bagera ku bihumbi 25 bagira amahirwe yo guhabwa amahugurwa ku kwihangira umurimo ndetse Leta y’u Rwanda itangira gushyira aya masomo mu nteganyagisho by’umwihariko iza TVET.

Umushinga wiswe APTE (Amélioration des Performances de Travail et d’Entreprenariat) uzamara imyaka itanu, ukazashorwamo agera kuri miliyoni 15 z’amadorali muri Senegal.

APTE izatangizwa ku mugaragaro ku itariki 23 Werurwe 2017, izibanda ku rubyiruko ruri mu mashuri 200 yisumbuye na 50 y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) ari mu ntara 6 muri 14 zigize Senegal. Abarimu bagera ku 1 575 nabo bazahugurwa.

Seni Diop uyobora uyu mushinga yavuze ko APTE idashingiye gusa ku bunararibonye bwa EDC mu Rwanda, ahubwo ari n’uburyo bwo kugaragaza aho ubushakashatsi ku kamaro k’ubumenyi ku kwihangira imirimo ku biga mu mashuri yisumbuye na TVET bugeze.

Umuyobozi wa gahunda zijyanye n’uburezi muri MasterCard, Samuel Yalew Adela we yavuze ko bishimiye gukomeza gukorana na EDC, yagize uruhare runini mu gutuma u Rwanda rushyira mu nteganyanyigisho, amasomo ajyanye no kwihangira imirimo.

Ati” Nubwo intego y’uyu mushinga ari ukugera ku rubyiruko rwinshi muri Senegal, APTE-Senegal izanafasha igihugu muri gahunda yo kuvugurura integanyanyigisho no kongerera abarimu ubumenyi.”

Mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga, EDC izakorana bya hafi na Minisiteri ifite mu nshingano amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Umushinga 'Akazi Kanoze' wagiye ufasha Abanyarwanda kunguka ubumenyi buganisha ku kwihangira umurimo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages