00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuvugizi wa ADEPR ngo ntiyakoresheje ijambo «amasega» ashaka gutukana

Yanditswe na

Erick Shaba

Kuya 26 June 2014 saa 04:24
Yasuwe :

Nyuma gato y’uko mu bitangazamakuru bitandukanye hasohokeye inkuru zavugaga ko Umuvugizi Mukuru w’Itorero rya ADEPR Rev Past Jean Sibomana yise bamwe mu bashumba b’itorero rya EPEMR «amasega», abashinja kwiba abayoboke ba ADEPR, Sibomana yatangaje ko atigeze atukana, ahubwo ko yumviswe nabi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Past Jean Sibomana yasobanuye ko ubwo yavugaga ijambo amasega atari agambiriye gutukana ahubwo yari ashingiye ku ijambo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 20:28, handitse (…)

Nyuma gato y’uko mu bitangazamakuru bitandukanye hasohokeye inkuru zavugaga ko Umuvugizi Mukuru w’Itorero rya ADEPR Rev Past Jean Sibomana yise bamwe mu bashumba b’itorero rya EPEMR «amasega», abashinja kwiba abayoboke ba ADEPR, Sibomana yatangaje ko atigeze atukana, ahubwo ko yumviswe nabi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Past Jean Sibomana yasobanuye ko ubwo yavugaga ijambo amasega atari agambiriye gutukana ahubwo yari ashingiye ku ijambo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 20:28, handitse amagambo akurikira:

«Mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose … Nzi yuko nimara kuva aho, amasega aryana azabinjiramo ntababarire umukumbi».

Pasiteri Sibomana yasobanuye ko ubwo yavugaga iri jambo yari abajijwe ikibazo ku bijyanye n’uko itorero ayoboye ryaba rishyamiranye na EPEMR, ngo asubiza ko aya matorero adashyamiranye.

Gusa ngo yasobanuriye umunyamakuru ko atabona umuntu yinjiye mu itorero akarivuyanga kandi ari umuyobozi ushinzwe kuribera maso ngo maze yicecekere. Aha ngo nibwo yahise asobanura ibyo yari amaze kuvuga yifashishije ijambo ryo muri Bibiliya rivuga ku ‘masega’.

Pasiteri Sibomana yakomeje asobanura ko iryo jambo ritari rigamije kugira uwo ryibasira uwo ari wese, ahubwo ko yavugaga ko bafite inshingano zo kurinda umukumbi baragijwe.

Asobanura ko uwo murongo wo muri Bibiliya ukomeza ugira uti «Kandi muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bavugira ibigoramye kugirango bakururire abigishwa inyuma yabo».
Sibomana yemera ko adashobora kurebera mu gihe abantu baje gushaka abayboke muri ADEPR kuko mu byo ashinzwe harimo no kubarinda ngo hatagira ubayobya.

Iki kiganiro n’abanyamakuru cyaje gikurikira gato ikiganiro cyahise kuri radiyo imwe mu zikorera mu Rwanda, aho Pasiteri Sibomana yasobanuraga iby’abantu batwara abayoboke ba ADEPR agakoresha ijambo ‘amasega’, iri jambo rikaba ritarishimiwe na benshi, aho bavugaga ko bidakwiriye ko umukozi w’Imana yakoresha imvugo isa no gutukana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages