Kwibombarika ku Mana ni kimwe mu birimo kuranga abana b’abayisilamu nyuma yaho ukwezi gutagatifu kwa Ramazani gusigarije iminsi mike ngo gutangire.
Nyuma yaho ukwezi kwa Ramazani gusigaje iminsi ibarirwa ku mitwe y’intoki ngo gutangire, kwibombarika ku Mana, gusengera mu musigiti ku basore, ndetse no gutanga amaturo n’ibindi bijyana n’ukwemera kw’idini ya Islam ni byo birimo kuranga urubyiruko rw’abana b’abayisilamu mbere y’uko igisibo gitangira.
Buri gihe ukwezi gutagatifu kwa Ramazani abayisilamu bemera nk’imwe mu nkingi igize idini yabo, buri gihe iyo kugiye gutangira cyangwa kwagezwemo usanga benshi mu bayisilamu badatsimbarara ku mahame y’idini nk’indaya, abanywi b’inzoga n‘ibindi bibi bibarwa nk’ibyaha bikomeye mu idini ya Islam, bakunda kugaragara cyane mu bikorwa bigandukira Imana nko gufasha abatishoboye, gusengera mu misigiti ku basore, ndetse no kureka ubusambanyi, ububeshyi n’ibindi.
Karimu utuye mu murenge wa Gitega yatangarie IGIHE ko we ubu nta cyaha na kimwe ashobora gukora, kubera ko yiteguye ukwezi kwa Ramazani yita umushyitsi kuri we, kuko kuboneka rimwe mu mwaka.
Yagize ati “Njye sinshobora gukora icyaha na kimwe, iyo hasigaye ukwezi kumwe ngo tujye mu gisibo; ahubwo niyegereza Imana kugira ngo imbabarire n’ibyo mba narakoze mbere y’iki gisibo. Ibaze rero nkoze icyaha ubu, mu gihe igisibo gisigaje iminsi mike kigatangira?”
Yakomeje avuga ko kenshi impamvu abantu batinya ukwezi kwa Ramazani ari uko kuboneka rimwe mu mwaka, kandi kukaba ari ukwezi Imana ibabariramo ibyaha umuntu aba yarakoze byose. Gusa yongeyeho ko umuntu udatinya uku kwezi kwa Ramazani aba ateye ubwoba ndetse n’ikimwaro.
N’ubwo iki gikorwa cyo kugandukira Imana kirimo gukorwa cyane n’urubyiruko rw’abana b’abayisilamu, biragaragara ko n’abandi batari urubyiruko bo mu idini ya Islam barimo gukora ibikorwa byo kwiyegereza Imana muri iki gihe Ramazani isigaje iminsi mike ngo itangire. Imisigiti myinshi ubu irimo kwuzura kuri buri sengesho kandi ari ibintu bidakunze gushoboka.
Gusa n’ubwo bigaragara ko abayisilamu benshi badafite ubumenyi batinya ukwezi kwa Ramazani kurusha ibihano by’Imana, kuko hari byinshi badakora mu yindi minsi bakabikora muri uku kwezi cyangwa kwegereje. Bamwe mu bamenyi b’idini ya Islam “aba sheikh” bavuga ko hari imirongo “ayat” ivuga ko hagowe abantu, nk’aba basenga ukwezi kwa Ramazani kuje, kwashira agasubira mu bikorwa bye bibi.



















TANGA IGITEKEREZO