Idini ya Islam mu Rwanda imaze igihe irangwamo umwuka mubi watumye hagati y’abayobozi bayo ubwabo hazamo amakimbirane. Uko kutumvikana kwaherekejwe n’uko bamwe mu bamenyi b’idini bavuga ko bahejwe bagahabwa n’akato, uguhomba kwa banki ya Islam Al Halal n’idindira ry’ibikorwa by’iterambere. Ibyo byose byatumye bamwe mu bashehi n’abamenyi b’idini bashyira ahagaragara inyandiko yerekana ko hagiye kuba impinduramatwara muri Islam mu Rwanda, kuko batemera kuyoborwa na AMUR.
Ku itariki 28 Gashyantare, bamwe mu bamenyi b’idini ya Islam mu Rwanda bifuza impinduka no kwibohora, bandikiye umuyobozi w’ishyirahamwe ridaharanira inyungu rya abayislamu mu Rwanda (AMUR), Mufti w’u Rwanda, iyo nyandiko igenerwa kopi inzego z’ubuyobozi bw’igihugu guhera kuri Perezida wa Repubulika kugeza ku bayobozi b’uturere twose, ihabwa abayobozi b’imiryango itegamiye kuri Leta n’abahagarariye Islam mu ntara, uturere n’imisigiti.
Muri iyo nyandiko Abayislamu bifuza ko hari byinshi mu idini byahinduka, ku isonga hakaza ko idini ya Islam itayoborwa n’ubuyobozi bwa AMUR, kuko AMUR ngo ari ishyirahamwe rifite amategeko arigenga, rifite uko abarigize binjiramo n’uko basohokamo kandi umuyobozi wa AMUR atari we ukwiye kuyobora idini ya Islam.
Abayislamu bategereje imperuka
Muri iyo nyandiko, mu ngingo ya 8 bavuga ko ubuyobozi bw’ishyirahamwe bwasimbuje abamenyi b’idini abatari bo, akaba ari bo bayobora inzego zaryo kandi hari ihame ry’intumwa y’Imana Muhammad (ṣall Allāhu ʿalay-hi wa-sallam) rigira riti “Niharamuka habayeho guha inshingano z’idini abatazikwiye (abatari abamenyi b’idini babishoboye kandi ababishoboye bahari), muzategereze imperuka.” Bo ngo bakaba babona ko iyo miyoborere idatanga icyizere kizima, hatabayeho guhindura imyumvire AMUR yakomeza gusigaza inyuma iterambere ry’abayislamu.
Mu ngingo ya 10 bavuga ko muri AMUR harimo ibibazo by’urudaca birimo ubwiru, amakimbirane, icyenewabo, ivangura, iheza n’ihezwa. Mu ya 11 bakavuga ko nta buyobozi bw’idini ya Islam buriho mu Rwanda ahubwo hakora ubw’ishyirahamwe ryagize ingwate idini ya Islam n’abayoboke bayo ku ngufu kuko barishyirwamo ku gahato.
Ikindi kandi ni uko mu ngingo ya 12 bavuga ko ubuyobozi bwa AMUR bugendera kuri Statuts zitari izishingiye ku idini.
Fahd Al-Sudi Imanzi Rugaravu, akaba umuvigizi n’umufashamyumvire muri Komite ihagarariye abifuza impinduramatwara muri Islam, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “Tumaze kujijuka, nta muyobozi wa Islam uriho mu Rwanda, hariho umuyobozi wa AMUR. AMUR yashinzwe mu 1964 imaze imyaka 49 mu gihe idini ya Islam imaze imyaka isaga 120 igeze mu Rwanda. AMUR ni ishyirahamwe ridaharanira inyungu, nta n’ubwo ari umuryango ushingiye ku idini. AMUR igengwa n’amategeko agenga amashyirahamwe, inashobora guseswa bibaye ngombwa, ibikorwa yakoraga bigahabwa andi mashyirahamwe bihuje intego.”
Ingingo ya 15 ivuga ko AMUR irangwa n’akajagari harimo kudaha agaciro abamenyi b’idini ya Islam, kutita ku buzima no ku mibereho y’abitwa abanyamuryango, kwitiranya idini n’ishyirahamwe, kwitiranya umutungo w’idini n’uw’ishyirahamwe, kuba ishyirahamwe ryiha guhagararira no kuyobora imihango yose y’idini no kutagira gahunda isobanutse y’igenamigambi.
Nta terambere muri AMUR
Fahd Al-Sudi Imanzi Rugaravu, umuvugizi w’abifuza impinduka yadutangarije ko ibikorwa byinshi by’iterambere byadindiye bikaba bisubiza inyuma Abayislamu kandi binabambura uburenganzira bwabo mu iterambere ry’igihugu. Muri byo havugwa ikigo cy’ishuri ryisumbuye cy’i Karenge mu karere ka Ngoma, ishuri ry’i Nyamata mu karere ka Bugesera, iry’i Nyanza, ivuriro rya Rwampara, ishuri rya Mpengo n’inyubako z’abagore (ivuriro) b’abayislamu i Rubavu, idindira ry’umusigiti w’igorofa w’i Kamembe n’ibindin’ibindi.
Ibyo byose ngo byarahagaze ntibikora kandi byaragiyeho amaboko y’abayislamu. Ikindi kandi ngo bababajwe n’ibikorwa bimwe bya Islam bikodeshwa, hagakubitiraho n’ihomba rya Banki ya Islam Al Halal. Ibi byongeraho ko Mufti Gahutu yihinduriye manda ikava ku myaka itanu igashyirwa kuri irindwi, ibyo ngo bigaragaza ko afite inyota y’ubutegetsi aho guharanira iterambere rya Islam.
Baravuza impuruza
Si iri tsinda ry’abamenyi b’idini ya Islam banditse gusa kuko mbere yaho ku wa 10 Gashyantare 2013, Abayislam bo muri Nyarugenge bandikiye Mufti bamumenyesha ko bahangayikishijwe n’uko idini ya Islam n’ubumwe bw’abayislamu byugarijwe n’ibibazo, bamusaba kubikemura byihuse no gukumira impamvu zose zatuma Radio Voice of Africa Kigali FM iba igikoresho cyo kurwanya abayislamu no kubabibamo inzangano. Bamusaba gukemura ikibazo cy’amacakubiri atezwa na bamwe mu bayislamu kandi babangamiwe n’ikibazo cy’akato n’ihezwa bikorerwa bamwe mu bamenyi b’idini ya Islam.
Ku itariki 28 Mutarama 2013, Abayislamu bo mu ntara y’Iburasirazuba bandikiye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) bamusaba kubafasha kugira ngo muri Islam habonekemo imiyoborere myiza. Bagaragaza ko muri Islam hagaragaramo kutubaha amategeko, bamusaba ko yabafasha guca amacakubiri muri Islam, guha ituze abayoboke ba Islam batotezwa, kubuzwa ukwishyira ukizana, guca munyangire n’ibindi.
Ku wa 25 Gashyantare 2013, aba Sheikh 10 bandikiye Umuyobozi Mukuru wa RGB bamutabaza kubera ibibazo by’amacakubiri n’imiyoborere mibi bivugwa muri AMUR, bifuza ko yabafasha bigakemuka.
Ku itariki 6 Gashyantare 2013 bamwe mu ba islamu ba Rusizi na bo bandikiye Umuyobozi Mukuru wa RGB, bamumenyesha ibibazo bafite, bamusaba kubatabara akabafasha bigakemuka.
Abahagarariye Abayislamu bifuza impinduramatwara bavuga ko bifuza ko idini ya Islam yatandukanwa na AMUR asbl, kandi umutungo w’idini ntiwitwe uw’ishyirahamwe. Batangaza ko bitandukanije na AMUR kuko nta masezerano bigeze bagirana na yo kuyinjira ndetse no kuyijyamo atari agahato kandi umuyobozi wa AMUR asbl atari we muyobozi w’idini ya Islam mu Rwanda.
Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bukuru bwa AMUR buvuga ku bibazo bivugwa muri Islam, byongeyeho n’impinduramatwara yifuzwa na bamwe mu bagize iyi dini mu Rwanda, mu gihe Mufti aherutse gushyira itangazo ahagaragara BN/CD/60881/13 ko nta bibazo by’acakubiri, icyenewabo, inzangano n’imiyoborere mibi birangwa muri Islam, ntibagira icyo badutangariza.
RGB ikibazo yakigize icyayo
Kubera ko inyandiko zose zagejejwe ku buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere, Umuyobozi Mukuru wungirije wa RGB Dr Felicien Usengumukiza, mu kiganiro na IGIHE kuri telefoni yadutangarije ko ibibazo byose byabagezeho ubu bakaba babikurikirana. Yagize ati "Twashyizeho Komisiyo yihariye ishinzwe gukurikirana ibibazo byo mu idini ya Islam, ubu irimo kubikurikirana, dutegereje inyandiko yayo mu mpera z’iki cyumweru."
Akomeza avuga ko iyo Komisiyo ivugana n’impande zihanganye, ku buryo bizera ko kizakemuka ntawe ubangamiwe kuko RGB yagifashe nk’icyayo.



















TANGA IGITEKEREZO