00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorero FGCR ryongeye kwibutsa abapasiteri bashya inshingano

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 11 December 2012 saa 08:42
Yasuwe :

Itorero rya Four Square Gospel Church, ryazamuye abapasiteri bagera kuri 15 ku mwanya w’Uburevera, basabwa gukorana umuhati no kudasebya umurimo w’Imana kuko hari abatangira uwo murimo bakananirirwa mu rugendo.
Abasukaho amavuta, umuyobozi mukuru w’iri torero mu Rwanda Dr Masengo Fidel yavuze ko basuzumwe bihagije, ariko yongeraho ati ”Ntimurakagera aho Satani atageza imyambi, urugamba mwatangiye rurakomeje.”
Umwe mu basutsweho amavuta, yagize ati ”Ntitwishimiye amazina duhawe (…)

Itorero rya Four Square Gospel Church, ryazamuye abapasiteri bagera kuri 15 ku mwanya w’Uburevera, basabwa gukorana umuhati no kudasebya umurimo w’Imana kuko hari abatangira uwo murimo bakananirirwa mu rugendo.

Abasukaho amavuta, umuyobozi mukuru w’iri torero mu Rwanda Dr Masengo Fidel yavuze ko basuzumwe bihagije, ariko yongeraho ati ”Ntimurakagera aho Satani atageza imyambi, urugamba mwatangiye rurakomeje.”

Umwe mu basutsweho amavuta, yagize ati ”Ntitwishimiye amazina duhawe y’uburevera kuko tutazaba abapasiteri b’amakoti gusa, ahubwo twishimiye umuhamagaro udusohoreyeho uyu munsi.”

Masengo yongeyeho ko muri abo 15 harimo abavuye mu yandi matorero kandi bari bayayoboye mu rwego rw’igihugu, bakaba bari bamaze igihe kinini ari abizera nk’abandi. Yagize ati ”Mwanyigishije kwicisha bugufi, biriya ababishobora ni bake, mukomeze umurimo.”

Usibye abagizwe ba Revera hari n’abandi ba Pasiteri icyenda basengewe bwa mbere, bityo bakomeje kwitwara neza na bo bakazasengerwa ku nshuro ya kabiri na bo bakagera ku mwanya wa Revera.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi b’iri torero mu rwego rwa Afurika n’Akarere u Rwanda ruherereyemo, byumwihariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Itorero Four Square Gospel Church ryageze mu Rwanda mu mwaka wa 2005. Rimaze kugira Paruwasi 26 ari na zo abo bejejwe bagomba kujya kuyobora, rikaba rifite abizera bagera ku bihumbi bitandatu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages