Komite y’inzibacyuho y’itorero rya ADEPR, iratangaza ko abayobozi b’iri torero bari mu mwiherero mu Karere ka Muhanga bashyiraho amategeko mashya agenga iri torero; kuko ngo wasangaga buri wese yishyiriraho amategeko ye.
Mbere y’uko inzibacyuho icyura igihe ku wa 17 Werurwe uyu mwaka habanje gukazwa amategeko agenga iri torero, kuko ngo abantu bayagonganiragamo bitewe n’uko nta mategeko ahamye yari ahari.
Mu mategeko mashya ni uko indembo [biva ku rurembo] 12 za kera zahujwe n’Intara eshanu z’Igihugu, nk’uko Rev Past Rwagasana Tom, Umuvugizi wungirije wa ADEPR yabitangarije IGIHE. Ati “Twari dufite indembo 12 za kera, ariko ubu dufite Indembo eshanu ari zo Ururembo rw’Intara y’Amajyaruguru, urw’Amajyepfo, Iburengerazuba, Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali. Hashyizweho n’Uturere ariko Paruwasi ntizahindutse.”
Rev Past Rwagasana akomeza avuga ko mbere wasangaga buri muntu yishyiriraho amategeko, ariko ubu ngo amategeko yose ni rusange kuko arareba abashumba, abapasiteri n’abandi bose bo mu itorero. Ati “Wasangaga nk’umuyobozi yiyamamaza ku mwanya akawumaraho nk’imyaka 20, umuntu akikomatanyirizaho imirimo nk’itatu wenyine ariko ibyo byavuyeho ubu nta muntu wemerewe kurenza manda ebyiri ku mwanya kuko azajya abisa abandi Banyarwanda na bo bayobore. Manda izajya imara imyaka itanu, pansiyo ni imyaka 65.”
Akomeza avuga ko ADEPR itarimo yigana leta, kuko ngo mbere y’uko iba ADEPR ni iy’Abanyarwanda
Ahumuriza kandi abayoboke ba ADEPR, akavuga ko iri torero ritigeze rita umuco waryo kuko rigendera ku ijambo riri muri Bibiliya rivuga ko “Itorero ari irya Kirisito ryubatswe ku rutare.”
Komite y’inzibacyuho ivuga ko izasiga igaruye ituze mu banyamuryango bose b’itorero, ikanavuga kandi ko abarenganaga bari barakuwe ku mirimo bakwiye kuyigarurwaho.



















TANGA IGITEKEREZO