Inama ya munani y’Abakaridinali yemeje ko amatora ya Papa mushya azaba ku wa kabiri tariki ya 12 Werurwe 2013 i Vatikani. Padiri Lombardi umuvugizi wa Vatikani yabitangarije Isi ku wa gatanu tariki ya 8 Werurwe 2013.
Bikimara kuvugirwa muri iyi nama atanarindiriye ko irangira, Lombardi yatangaje ko Abakaridinali bikurikije ingingo ya 37 y’itegeko ryashyizweho ku wa 25 Gashyantare na Papa Benedigito wa 16 ucyuye igihe, risimbura iryashyizweho n’uwo yasimbuye Yohani Pawulo wa kabiri mu 1996.
Nk’uko Radiyo Vatikani yabitangaje ku rubuga rwayo “radiovaticana.va” ngo Abakaridinali bari mu nama bemeje ko amatora azaba ku wa kabiri, akazatangizwa na Misa itangira itora rya Papa izabera muri Bazilika ya Mutagatifu Petero mu gitondo. Nimugoraba Abakaridinali bakinjira mu matora nyirizina azabera i Vatikani muri chapelle Sixtine.
Abakaridinali bazatora ni abagenwe n’itegeko ryo gutora Papa mushya bagomba kuba batarengeje imyaka 80 y’amavuko, n’ubwo hari babiri batazayagaragaramo bitewe n’impamvu zitandukanye. Muri bo harimo Julius Darmaatmadja ukomoka muri Indonizia ku mpamvu y’uburwayi, n’Umwongereza Keith O’Brien wavuze ko atazayitabira nyuma yo kuregwa ibyaha byo guhohotera abana b’abahungu guhera mu myaka ya 1980.
Bimwe mu bibazo bitandukanye abanyamakuru babajije umuvugizi wa Vatikani birimo umubare w’Abakaridinali bazitabira amatora ya Papa mushya, ibijyanye no gushyiraho umuyoboro unyuramo umwotsi w’umweru wemeza cyangwa uw’umukara uhakana ko Papa yatowe.
Lombardi yavuze ko mu gihe cy’amatora, i Vatikani hazaba harinzwe ku buryo budasanzwe, yewe n’uburyo bw’itumanaho hagamijwe umutekano buzongerwamo imbaraga, kugeza n’ubwo hazifashishwa ibyuma kabuhariwe.
Mu nama ya munani ihuje Abakaridinali barenga 100 tariki ya 8 Werurwe zimwe mu ngingo zaganiriweho harimo n’uruhare rw’umugore muri Kiliziya Gatolika.



















TANGA IGITEKEREZO