Ishyirahamwe ry’ababana bafite ibitsina biteye kimwe b’Abayisilamu mu Bufaransa, ryafunguye ’ahantu ho gusengera ha bose’, ni ukuvuga bo ubwabo n’abandi Bayisilamu babishaka.
Ababana bafite ibitsina biteye kimwe n’abakora imibonano mpuzabitsina n’abantu b’ibitsina byombi bemerewe gusengera aha hantu nk’uko ikinyamakuru le Figaro kibitangaza.
Abagore na bo bahawe ikaze muri uyu ‘musigiti’ usengerwamo kuva kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2012.
Inzu irimo uyu musigiti bayitijwe n’Uwihaye Imana wo mu idini rya Budha ahitwa Val-de-Marne. Iki gitekerezo cyazanywe na Ludovic-Mohammed Zahed, Umufaransa akaba n’Umunyalijeriya watangije ishyirahamwe ry’ababana bafite ibitsina biteye kimwe mu mwaka wa 2010.
Zahed yemeza ko afite intego yo kugira Icyisilamu giha umwanya buri muntu wumva atishimiye imiterere y’Imisigiti yari isanzwe imenyerewe. Kuri uyu wa gatanu yiteguye kwakira abayoboke bagera kuri 20 mu ‘musigiti’ mushya, akaba kandi yizeye ko uyu mubare uziyongera vuba.
Ishyirahamwe rye ryatangiye rigizwe n’abantu batandatu, ariko ubu 325 bamaze kuryinjiramo. Ludovic-Mohammed Zahed yashyingiranywe n’Umunyafurikayepfo [umugabo] mu mwaka wa 2010, akaba avuga ko « Abayisilamu batagomba kugira isoni [zo kubana n’uwo bahuje igitsina], kuko kubakana n’uwo muhuje igitsina nta na hamwe bibujijwe mu gitabo cya Korowani. »
Yongeraho ati « Iyaba umuhanuzi Muhamadi yari akiriho, yashyingiranya abafite ibitsina bimwe. Zahed yizera kandi ko igihe kizagera hakabaho Icyisilamu ‘kivuguruye’ kandi cyakira abantu bose.



















TANGA IGITEKEREZO