Abo bantu bishwe ku wa Gatanu tariki ya 4 Werurwe 2016 n’abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abarwanyi b’abahezanguni bo mu idini ya Islam.
BBC yatangaje ko biciwe mu kigo cy’abagatolika gicumbikira abasaza n’abakecuru mu gace ka Aden.
Abishwe ni ababikira bane bo mu muryango w’aba-Calcutta, abaganga bane, abarinzi bane n’abashinzwe isuku.
Aljazeera yatangaje ko ibyihebe byinjiye muri icyo kigo, bikabwira abarinzi ku marembo ko bije gusura nyina ubamo.
Mu babikira b’Abanyarwandakazi bishwe harimo uwitwa Mukashema Marguerite ukomoka muri Diyoseze ya Kabgayi na mugenzi we ukomoka muri Diyoseze ya Ruhengeri, utaramenyekana amazina ye neza.
Ababibonye bavuze ko ibyihebe bimaze kwinjira, bahise bumva induru n’imiborogo by’abakecuru n’abasaza imbere mu kigo.
Aba bose ngo bishwe bahambiriwe amaboko inyuma nk’uko ababonye imirambo icyo gitero kimaze kuba babiyitangarije.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuvugizi wa Kiliziya Gatorika mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba yatangaje ko urupfu rw’abo babikira ari igihombo gikomeye ku Rwanda no kuri Kiliziya ariko ko ubuzima bwa muntu butagarukira ku rupfu.
Yagize ati “Ni igihombo birumvikana iyo byabaye, ariko tuzi neza ko bari mu butumwa bw’Imana, kandi ubuzima bwacu ntibugarukira hano kuko busanga Imana, nta kindi twakora uretse gukomeza kubasabira.”
Musenyeri Rukamba yavuze ko bagitegereje amakuru arambuye ku bijyanye n’urwo rupfu.
Abo babikira ntiharamenyekana neza aho bazashyingurwa, uretse ko Musenyeri Rukamba yavuze ko hari igihe uwihayimana ashyingurwa aho yakoreraga ubutumwa kubera ko Kiliziya yagutse,ariko ngo hari igihe bashobora gushyingurwa no mu Rwanda.
Mu Rwanda ababikira b’Aba-Calicutta batuye mu kigo cyabo giherereye hafi ya Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu(Ste Famille)i Kigali, bishoboke ko hazoherezwayo abandi babasimbura kuko mu nshingano zabo biyemeza gutabara aho rukomeye.
Vatikani yatangaje ko Papa Francis yababajwe n’ubwo bwicanyi, abwamaganira kure ndetse yanabifashe nk’igikorwa cya sekibi.
Papa Francis yavuze ko ari gusengera abo bitabye Imana kandi ko azirikana imiryango yabo.
Kugeza ubu nta muntu cyangwa umutwe witwaje intwaro urigamba icyo gitero.
Ikigo biciwemo gicumbikiye abasaza n’abakecuru 80 bitabwaho n’abo babikira b’abamisiyoneri b’urukundo.
Si ubwa mbere ababikira bo muri uwo muryango bicirwa muri icyo gihugu kuko no mu 1998, abantu bitwaje intwaro bishe ababikira batatu babaga muri Yemen ku cyambu cy’inyaja itukura mu mujyi wa Hodeida.
Muri Yemen hakunze kubera ibikorwa by’itotezwa rikorerwa abakirisitu; mu minsi yashize abantu batamenyekanye bangije imva z’abakirisitu batwika kiliziya, mu mwaka ushize kandi bari abatwitse kiliziya yo muri Yemen itagisengerwamo.
Umuryango w’abamisiyoneri b’urukundo b’aba- Calcutta wahinzwe n’Umuhire Mutagatifu Tereza w’i Calcutta, mu 1950, uwo Muhindekazi yahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu guharanira amahoromu 1979, akaba azashyirwa mu rwego rw’abatagatifu muri uyu mwaka na Papa Francis.
Uwo muryango ugizwe n’ababikira 4500, bakaba bazwiho kutagira ubwoba n’aho bashobora gupfa, urugero n’uko bari mu turere twa Gaza no muri Irak ahahora havugwa intambara z’urudaca.
Umwambaro wabo ugizwe na Sari umwambaro w’Abahinde b’Abakene wambarwaga na Tereza mu rwego rwo kwifatanya n’abababaye.


















TANGA IGITEKEREZO