Ishimwe Esther ukomoka i Kabuga mu mujyi wa Kigali, yahuye n’uburwayi bukomeye yatewe n’impanuka y’imodoka yakoze muri Werurwe 2018 ubwo yavaga ku ishuri arimo gutaha. Imodoka yamugonze yataye umuhanda imusanga ahagendera abanyamaguru iramukubita agwa ku nkengero z’umuhanda arakomereka cyane.
Iyo mpanuka yamusigiye uburwayi bukomeye dore ko usibye kuvunika amagufwa, yanamusigiye ibikomere ku bwoko. Kugeza ubu ntabasha kuvuga ndetse no kugenda.
Umuryango wa Ishimwe wagerageje kumuvuriza mu Rwanda ariko bikomeza kugorana kugeza ubwo bagiriwe inama ko bamujyana kumuvuza mu mahanga.
Abaganga bavuze ko Ishimwe avuriwe mu Buhinde ashobora gukira uburwayi afite.Hakenewe nibura amadolari 20,000 (miliyoni hafi 18 Frw) ngo avurwe.
Ni muri urwo rwego abahanzi bo baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana bishyize hamwe bategura igitaramo cyo gukusanya inkunga yo kuvuza uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 10 y’amavuko.
Kuri uyu wa Gatatu abahanzi bose bazitabira, bahuriye mu myitozo ya nyuma ku rusengero rw’Itorero Anglican mu Rwanda ruzwi nka St Etienne mu mujyi wa Kigali.
Iki gitaramo kizaba tariki 08 Nzeri 2019 kibere kuri Galaxy Hotel kuva saa Cyenda n’igice z’amanywa. Kwinjira ni 5 000Frw bakaguhamo icyo kunywa kidasindisha.
Muri iki gitaramo cyiswe ‘Stand For Esther Charity concert’ hazaba hari abahanzi banyuranye barimo; Eddie Mico, The Pink, Rene Patrick, Aline Gahongayire, James & Daniella, Joy Kaqueen, Dinah Uwera, Colombus, Di Spin, Kavutse Olivier, Arsene Tuyi, Ashimwe Dorcas n’abandi benshi.
Ukeneye kugira inkunga utanga kuri Esther, ushobora guhamagara imwe muri izi nimero: 0785708897, 0788439060.



















TANGA IGITEKEREZO