Aba bahanzi bari mu myiteguro ya nyuma y’igitaramo cy’ububyutse cyo kuramya no guhimbaza Imana cya “Fragrance Worship” basuye urwibutso rwa Gisozi kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Nyakanga 2017, baganirizwa ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni imwe mu gihe cy’amezi atatu gusa.

Nyuma yo gutambagizwa ibice bigize urwibutso bunamiye inzirakarengane zihashyinguye, banashyira indabo ku mva z’abaharuhukiye.

Chris Christensen na Laura Christensen bagize itsinda rya Exo rifite amateka ahambaye mu bihangano bihimbaza Imana byururutsa umutima, batangaje ko bababajwe n’amateka y’ibyabaye mu Rwanda, bahamya ko bikwiye kubera amahanga isomo ndetse n’ushaka gushyigikira ibitekerezo biganisha abantu mu nzangano agakumirwa mu maguru mashya.

Aba bombi bageze mu Rwanda nyuma y’imyaka isaga 20 bavuga ko bari bamaze bifuza gusura urwa Gasabo batari bafiteho amakuru ahagije uretse amateka avuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda bari barumvise mu itangazamakuru. Batumiwe mu gitaramo cya “Fragrance Worship”, kigiye kubera i Kigali ku nshuro ya mbere, cyateguwe n’umuhanzi Fortrand Bigirimana afatanyije na Moriah Entertainment imaze kumenyekana mu gufasha abahanzi b'indirimbo zihimbaza Imana.

Aba bahanzi bageze i Kigali bavuye mu Burundi bazaririmbana na Gaby Kamanzi na Patient Bizimana bo mu Rwanda na Olivier Cheuwa uturuka mu Busuwisi, waririmbye indirimbo yitwa ’Parole’ n’izindi. Yavukiye mu Mujyi wa Douala muri Cameroun, mu 1974.

Itsinda rya Exo ryavutse mu 1989 ryamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana zirimo ‘Si tu veux le louer’, ‘Reçois l’adoration’, ‘Je veux n’être qu’à Toi’ n’izindi.

Iki gitaramo cya "Fragrance Worship" giteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2017, ku rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kukinjiramo ni amafaranga 5,000 ahasanzwe na 10,000 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Aba bahanzi bazengurukijwe ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi
Aba bahanzi bazengurukijwe ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi
Beretswe ibitabo bivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Beretswe ibitabo bivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abagize Exo Eclat bakurikirana filime mbarankuru n'ubuhamya bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abagize Exo Eclat bakurikirana filime mbarankuru n'ubuhamya bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Uhereye iburyo: Fortrand Bigirimana n'umugore we; Laura Christensen na Chris Christensen bagize itsinda rya Exo n'umuhanzi Chris Cheuwa bashyize indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y'inzirakarengane zazize Jenoside

Amafoto: Ibyishimo.com