Ni umunsi waranzwe n’ibyishimo bihebuje ku bashoboye guhurira hamwe bagasenga, nyuma y’iminsi 127 insengero zari zimaze zugariye.
Kimwe n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi, insengero zafunzwe ku wa 15 Werurwe 2020 nyuma y’umunsi umwe mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus.
Ku wa 15 Nyakanga 2020 nibwo Inama y’Abaminisitiri yemeje ko insengero zifungurwa, ariko uburenganzira bugatangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nyuma yo kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Nubwo insengero zose zitafunguwe bitewe nuko hari izatarashyira ku murongo ibyo zasabwe, izabyujuje zo zakomorewe mu gihe izindi zigitegereje.
Mu Mujyi wa Kigali kimwe no mu tundi duce dutandukanye tw’igihugu, abanyamakuru ba IGIHE bazindukiye aho amateraniro yabereye, bareba uko amabwiriza yubahirizwa n’ibyiyumviro by’abayoboke b’amadini bataherukaga guteranira hamwe.
Wabaye umunsi udasanzwe kuko kuva aho abantu binjirira hashyizwe urubyiruko rw’abakorerabushake rwahuguwe, rusobanurira buri wese uko akwiye kwitwara kugira ngo ataba intandaro yo kwanduza abandi Coronavirus.
Nyuma yo gupimwa umuriro no gukaraba ibiganza n’amazi meza cyangwa imiti isukura intoki (hand sanitizer) buri wese anyura aho yandikwa imyirondoro ye ku buryo mu gihe yakenerwa yakurikiranwa byoroshye.
Iyo iki cyiciro kivuyeho hakurikira icyo kwinjira mu rusengero, aho ibyicaro byateganyijwe ku buryo abantu bicara bahanye intera ndetse bakambara udupfukamunwa kuva ku baririmbyi bayobora abandi kugera kuri Padiri uyobora Igitambo cya Misa cyangwa Pasiteri wigisha.
Kuri uyu wa 19 Nyakanga 2020 hari bamwe mu bakirisitu bagowe no kwinjira mu rusengero bitewe no kuba bahageze umubare w’abagomba guterana warenze.
Kuri ADEPR Muhima byabaye ngombwa ko hashyirwaho indangururamajwi hanze ngo abantu babashe gukurikirana inyigisho, ari nako bakomeza gukangurirwa kubahiriza amabwiriza.
Abakirisitu bari banezerewe ndetse ubuyobozi bwabo bwashimangiye ko bari kubahiriza amabwiriza yashyizweho.
Pasiteri Kanamugire Théogène uyobora Umudugudu wa ADEPR Muhima, yavuze ko biteguye neza kwakira abantu bubahiriza ingamba zo guhashya Coronavirus.
Yagize ati “Twiteguye mbere, tunamenyesha abakirisitu amabwiriza n’uko tuzaterana, uko abantu bakwiye kwitwara mu kwirinda Coronavirus. Ni umunsi w’ibyishimo ariko twasabye abakirisitu kwishima ariko bubahiriza amabwiriza. Amahirwe yo guterana ntiyatuma abantu batubahiriza amabwiriza asabwa.’’
– Kiliziya yateye iya mbere mu gukoresha ikoranabuhanga
Kuri Paruwasi Cathédrale St Michel hatangiye gukoreshwa ikoranabuhanga rifasha abayoboke kwiyandikisha no kugaragaza urujya n’uruza rw’abitabiriye misa.
Padiri Mukuru wa Paruwasi Cathédrale St Michel, Innocent Consolateur, yavuze ko iryo koranabuhanga rikora neza kandi ryorohereza abantu kudatakaza umwanya biyandikisha.
Ati ‘‘Misa y’Icyongereza ya saa tatu, hari benshi bakoresheje ikoranabuhanga kandi nta kibazo cyabayemo. Ikindi rifite uburyo bwiza mu gihe cyo gutanga raporo ku nzego zibishinzwe.’’
Nemeyimana Fiacre yabwiye IGIHE ko iyo application buri wese akoresha agashyiramo imyirondoro ye ku buryo agera ku muryango w’aho asengera ntiyongere kwiyandikisha ahubwo akerekana telefoni ye, hanyuma kode aba yahawe ikagenzurwa mbere yuko yinjira.
Abadafite telefoni za smartphone batekerejweho kuko bazakorerwa amakarita azashyirwaho umwirondoro wabo ku buryo na bo boroherwa no kwinjira muri iryo koranabuhanga.
– Uko mu bice bitandukanye by’igihugu bizihije ifungurwa ry’insengero
Mu Ntara y’Iburengerazuba hari uturere abakirisitu batateranye nk’aka Rubavu mu gihe utundi nka Rusizi amateraniro yakozwe ariko insengero zemerewe gufungura n’izo mu Murenge wa Kamembe gusa.
– Mu Majyaruguru, ab’i Musanze bateranye
Guhera saa Kumi n’ebyiri mu mihanda itandukanye yo mu Karere ka Musanze, abantu bari urujya n’uruza berekeza ku nsengero.
Ugeze ku nsengero usanga ku muryango ugasanga abantu banihuguriwe babanza gupima umuriro abinjira bakoresheje utwuma twabugenewe, kwandika imyirondoro y’abinjira na nimero za terefone n’ibindi, wabonaga ko abayoboke b’amatorero atandukanye bari bafite akanyamuneza ku maso ndetse bashimye icyizere bagiriwe cyo kongera guterana.
Uwimana Joselyne usengera muri Restoration Church yagize ati ‘‘Twari tumaze amezi arenga ane tutinjira mu rusengero kubera icyorezo cya COVID-19. Mu by’ukuri ntaho cyagiye, twiteguye gukomeza kwirinda nk’uko twabikoraga, kugira ngo hatazabaho kugikwirakwiza tugatsindwa urugamba turiho rwo kurengera ubuzima bwacu.’’
Turacyayisenga Viateur usengera kuri Paruwasi Cathédrale ya Ruhengeri, yavuze ko ijoro ryamubanye rirerire ndetse yari akumbuye gusenga.
Yakomeje ati “Sinjye wabonye bucya kuko nari nkumbuye kuza mu gitambo cya misa noneho cyayobowe na Musenyeri wacu, Vincent Harolimana twari tunakumbuye. Tuzakomeza gusenga ariko tunubahiriza amabwiriza.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kamanzi Axelle, yibukije insengero zakomorewe ko n’ubwo bujuje ibisabwa batagomba kwirara.
Ati ‘‘Hakomorewe amatorero ane arimo Gatolika Paruwasi Cathédrale ya Ruhengeri, Restoration Church, FatherHood Ministries, Islam na EAR Diyosezi ya Shyira. Turabibutsa ko n’ubwo bujuje ibisabwa bagomba gukomeza kwitwararika ku mabwiriza ariho, abatarafungurirwa nabo nibuzuza ibisabwa bazasurwa bemererwe guterana.’’
U Burasirazuba hafunguye insengero 45 mu 4000 zihabarizwa
Mu Burasirazuba bw’u Rwanda mu nsengero hafi 4000 zihabarizwa izemerewe gufungura ni insengero 45 zo mu turere dutandatu usibye aka Gatsibo ahabuze na rumwe rwubahiriza amabwiriza.
Mu nsengero eshatu zo mu Karere ka Rwamagana, umunyamakuru wa IGIHE yasuye yasanze amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ari kubahirizwa neza.
Mukamana Béatrice utuye mu Murenge wa Muhazi yavuze ko afite ibyishimo byinshi kuko yemerewe gusubira muri Kiliziya.
Ati ‘‘Tumaze igihe dusa n’abari kure y’Imana, nawe tekereza ibyishimo mfite nongeye kujya guhura n’Imana yanjye nkajya gusabana nayo. Ubundi twasengaga ukumva ni mu buryo budafututse ariko noneho kuba wicaye imbere y’isakaramentu uba wumva hari ikintu gihindutse muri wowe.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab we yashimiye amadini n’amatorero ku kuba bari kubahiriza amabwiriza yashyizweho, yavuze ko kuri ubu inyinshi mu nsengero baganiriye bakazisaba gushyiraho amateraniro menshi ku buryo abakirisitu bazasenga bisanzuye banirinda Coronavirus.
Mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID -19, cyane iyo guhana intera hagati y’umuntu n’undi, amadini n’amatorero byafashe ingamba zirimo kugabanya umubare w’abasanzwe bajya mu nsengero, Kiliziya n’imisigiti byongera umubare w’amateraniro, ikoranabuhanga mu gutura no kwiyandikisha ririmakazwa.
Mu gutanga amaturo, abayoboke bayatanga hakoreshejwe ikoranabuhanga (Mobile money, Money transfer, Bank Transfer), aho bidashoboka hakoreshwa ubundi buryo ariko hakubahirizwa ingamba zo kwirinda Coronavirus.
Ku bikuta hashyizweho nimero za konti cyangwa Mobile Money zifashishwa mu gihe cyo gutura ndetse biri kubahirizwa.
Mu mafoto: Reba uko abakirisitu bayobotse insengero na kiliziya ku munsi wa mbere zikomorewe
Ste Famille
St Michel hateganyijwe misa enye
Kuri ADEPR Muhima habaye amateraniro abiri
Kuri EAR St Etienne naho bateranye
Women Foundation Ministries na bo bongeye guteranira hamwe
I Rusizi hafunguye insengero zo mu Mujyi wa Kamembe gusa
I Musanze, Guverineri Gatabazi ari mu ba mbere basenze
Mu Burasirazuba hari insengero zakomorewe, izindi ziracyategereje
I Rubavu ho insengero ziracyafunze
– Kanda hano urebe amafoto menshi y’insengero zafunguwe i Kigali




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!