Iri vangura rikomeza kuzamuka umunsi ku wundi kuko byabaye bibi cyane ku kigero cya 20% ugereranyije n’uko byari bimeze mu 2014.
Ni mu gihe kandi uwo mubare wa miliyoni 360 bakorewe ivangura wiyongereyeho miliyoni 20, ugereranyije n’umwaka wa 2021.
Open Doors Organization yagaragaje ko mu igenzura yakoze ryagaragajje ko hari abakirisitu 5898 bicwa buri mwaka bazizwa imyemerere ishingiye ku idini, ibitero 5110 bigabwa ku nsengero, abantu 6175 bafungwa bakagumishwa mu magereza bataraburanye ngo bakatirwe n’inkiko, 24.678 bakubitwa bahorwa imyizerere yabo, 6449 bagabwaho ibitero ku ngo cyangwa ku ishoramari ryabo naho ab’igitsinagore 3147 bagafatwa ku ngufu cyangwa bagakorerwa irindi hohoterwa rishingiye ku gitsina.
Iyi raporo igaragaza nibura abakirisitu 5898 bishwe mu 2022 bazizwa imyemerere yabo ishingiye ku idini, abo mu Bihugu bya Afghanistan, Koreya ya Ruguru, Somalia, Libya na Yemen aba ari bo bibasirwa kurusha abo mu bindi bihugu ku Isi.
Ubushakashatsi bwa Pew Research Center bwo mu 2021 bwo bugaragaza abakorerwa ivangura n’ihohoterwa rishingiye ku myemerere y’amadini yabo ya gikirisitu ahanini rishingira ku butunzi bafite, igitsina cyabo, imyaka barimo ndetse n’ubwoko bwabo.
Ab’igitsinagore bahura n’iryo vangura inshuro zikubye kabiri ugereranyije n’uko ab’igitsinagabo babikorerwa.
Muri iryo genzura rya Pew Research Center ryo mu 2021 ryakorewe mu bihugu 50, byagaragajwe ko ab’igitsinagore b’abakirisitu bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku mitungo, gufungwa by’amaherere, gushyingirwa ku gahato, guhatirwa gusaba gatanya n’abo bashakanye, guhatirwa kwimuka aho batuye ndetse n’ibindi bitandukanye.
Urubuga Armed Conflict Location and Event Data (ACLED) rushyirwaho amakuru y’ihohoterwa rikorerwa abantu hirya no hino ku Isi, na rwo mu 2021 rwo rwagaragaje ko ihohoterwa rikorerwa abo mu madini ya gikirisitu ryiyongera umusubirizo, aho nko mu bitero byagabwe ku nsengero muri Nigeria byavuye kuri 18 mu 2019 bikagera kuri 31 mu 2020, nyuma bikaba 23 mu mezi atandatu ya mbere ya 2022.
Imitwe y’Iterabwoba ya Islamic State na Boko Haram ni yo yagaragajwe ko yihishe inyuma y’ibyo bitero.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!