Ku wa Gatanu tariki ya 5 Nzeri, abitabiriye bateraniye muri iyo kiliziya bafite umusaraba usizwe amabara aranga ababarizwa muri uwo muryango asa n’umukororombya baririmba, banasenga.
Ku wa Gatandatu bakomeje urugendo berekeza muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, banyura mu irembo ritagatifu (Holy Door).
Uru rugendo rwafashwe nk’icyizere ku buyobozi bushya bwa Papa Léon wa XIV, cyo kwemera abaryamana bahuje ibitsina.
Abakirisitu bo muri LGBTQ bashaka ko akomeza umurage wa nyakwigendera Papa Francis, washyize imbere kwakira iri tsinda ryakunze kwirengagizwa.
Papa Francis yamamaye ku magambo ye ati “Ndi nde wo kubacira urubanza?”
Yemereraga kandi abihayimana guha umugisha abaryamana bahuje ibitsina, anamagana ihohoterwa rikorerwa ababarizwa mu muryango wa LGBTQ by’umwihariko muri Afurika.
Icyizere ko Léon azakomereza aho Francis yari agejeje cyiyongereye ubwo yakiraga James Martin, padiri w’umu-Jesuit, uzwiho kuvuganira abakirisitu bo muri LGBTQ.
Martin yagiranye ibiganiro na Papa byabereye i Vatican, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko amushyigikiye.
Uyu mupadiri yabwiye CNN ko yumvise ko Papa Léon ashobora kuba ashyigikiye inzira ya Papa Francis yasimbuye yo kudacira urubanza no gufungurira amarembo ababarizwa mu muryango wa LGBTQ.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!