00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana bakeneye gusubizwa kuri byinshi bibaza ku Mana kugira ngo bayikunde

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 29 November 2014 saa 02:34
Yasuwe :

Ababyeyi bakwiye kwereka abana babo urukundo bakunda Imana bifashisha inkuru z’ibyanditse muri Bibiliya kugira ngo nabo bayikunde.
Abana bashobora kwitoza gukunda Imana, ari uko gusa bafite ibimenyetso bibemeza ko ibaho kandi ko ibakunda. Kugira ngo bayikunde, bagomba kuyimenya (1 Yohana 4:8).
Urugero, bakeneye kumenya ibisubizo by’ibibazo bigira biti “ni uwuhe mugambi Imana yari ifite igihe yaremaga abantu? kuki Imana ireka imibabaro ikabaho? Ni iki Imana izakorera abantu mu gihe (…)

Ababyeyi bakwiye kwereka abana babo urukundo bakunda Imana bifashisha inkuru z’ibyanditse muri Bibiliya kugira ngo nabo bayikunde.

Abana bashobora kwitoza gukunda Imana, ari uko gusa bafite ibimenyetso bibemeza ko ibaho kandi ko ibakunda. Kugira ngo bayikunde, bagomba kuyimenya (1 Yohana 4:8).

Urugero, bakeneye kumenya ibisubizo by’ibibazo bigira biti “ni uwuhe mugambi Imana yari ifite igihe yaremaga abantu? kuki Imana ireka imibabaro ikabaho? Ni iki Imana izakorera abantu mu gihe kizaza?”—Soma mu Bafilipi 1:9.

Kugirango abana bakunde Imana, ababyeyi bagomba kubanza kubereka ko nabo bayikunda, kugirango bakurikize urwo rugero . Gutegeka kwa Kabiri 6:5-7; Imigani 22:6.

Ku bw’ibyo, akwiye kujya afasha abana be kumenya inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya. Kugira ngo Yesu agere abantu ku mutima, yababazaga ibibazo, akabatega amatwi maze akabasobanurira Ibyanditswe.

N’ababyeyi bakwiye gukurikize uburyo Yesu yakoreshaga yigisha. Luka 24:15-19, 27, 32.

Inkuru zo muri Bibiliya zivuga ibyo Imana yagiye igirira abantu, zishobora gufasha abana bawe kuyimenya no kuyikunda. 2 Timoteyo 3:16.

Twifashishije akanyamakuru ka Réveillez-vous

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages