Mu mwaka ushize, nabwo iri torero ryahannye Leta Zunze Ubumwe za Amerika nayo yemeje gusezeranya no guha umugisha abatinganyi.
Icyo gihe, mu nama yanitabiriwe n’Umwepiskopi Mukuru w’Abangilikani mu Rwanda, Onesphore Rwaje n’ibindi bihugu birimo Uganda na Nigeria basabye ko ibihugu byimitse ubutinganyi byisubiraho, cyangwa bikavanwa mu Ihuriro Mpuzamahanga ry’iri torero.
Ibihano byafatiwe Écosse birimo kutemererwa gutora mu gufata imyanzuro yerekeranye n’inyigisho no kwangirwa guhagararira Itorero ry’Abangilikani mu nama zirihuza n’andi madini.
Muri iki cyumweru, Abepiskopi bakuru b’u Rwanda, Uganda na Nigeria banze kwitabira inama, bivumbura kubera ko ngo bagenzi babo bafite intege nke mu guhangana n’ubutinganyi n’indi myitwarire idakwiye ishingiye ku gitsina.
Umunyamabanga Mukuru w’Abangilikani mu Rwanda, Rev. Francis Karemera, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE mu mwaka ushize, yasobanuye ko hashize igihe kinini abashumba bo mu Rwanda biyemeje gutsimbarara, ntibemerere abatinganyi guhabwa umugisha no gushyingiranywa, kabone nubwo bashyirirwaho ibihano.
Yagize ati “Twiyemeje kurwanya ikintu cyose gihabanye n’inyigisho zo muri Bibiliya, twemera ko abatinganyi bagomba kubanza bakihana, bakemera gushyingiranwa n’abo badahuje igitsina mbere yo kwinjira mu itorero.”
Karemera yakomeje avuga ko nyuma yo kubona ko Abangilikani bo mu Rwanda badakozwa ibyo gushyingira abatinganyi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabafatiye ibihano.
Ati “Bahagaritse ibikorwa baduteragamo inkunga, bageneraga abapasiteri amafaranga yo kubahugura, bakabaha buruse bakajya kwiga ariko ubu byarahagaze.”
Ubutinganyi bushobora kuzasenya amatorero n’amadini menshi ya gikirisitu
Arkiyepiskopi wa Nigeria akaba n’Umunyamabanga mukuru w’Abangilikani ku Isi, Josiah Idowu-Fearon, mu ibaruwa ifunguye, yanditse aburira amadini ya gikirisitu yose ko ashobora kuzacikamo ibice kubera amavugururwa asa nk’ayatangiye gukorwa mu gushyigikira ubutinganyi, n’ibindi bijyanye nabyo nko kwakira kimwe abafite imyifatire itajyanye n’igitsina bavukanye.
Amadini amwe nk’Abadiventisiti yagiye afata umwanzuro uhamye wo kwamagana ubutinganyi aho buva bukagera, ndetse anabikoraho inyandiko zerekana aho abogamiye.
Ariko mu yandi nka Kiliziya Gatolika, kuri ubu abayobozi bakuru barimo abakaridinali, ntibumva kimwe ibijyanye no kuba abatinganyi bafatwa nk’abandi bakirisitu cyangwa bakaba bahabwa amasakaramentu.
Papa Francis yakunze gusa n’uvuga ko Kiliziya nk’umubyeyi idakwiye gutererana abatinganyi, imvugo ye iteza kutumvikana.
Abakaridinali bamwe nka Cardinal Robert Sarah bakunze kwamagana ikintu cyose cyumvikanisha ko ubutinganyi butari amahano, cyangwa ko abatinganyi bakwiye kwihanganirwa.
Naho abandi nka Padiri James Martin, berekana ko kwamagana abatinganyi binyuranyije n’inyigisho za Yezu zo gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, kwakira abanyabyaha no kubababarira.
Benshi mu bamagana Padiri Martin bamwibutsa ko iyo Yezu yababariraga umuntu yamutegekaga kureka ingeso mbi yari arimo, bivuze ko no kwakira abatiganyi bibasaba kubanza bagahinduka.
Kugeza ubu, abapadiri n’abandi banyamadini bashyigikira ubutinganyi biganje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada n’u Burayi.



















TANGA IGITEKEREZO