Iki giterane cyabaye ku wa 21 Gashyantare 2026. Abafashe umwanzuro wo kwakira agakiza hazakurikiraho kubaha inyigisho z’umubatizo, nyuma y’ukwezi babatizwe mu mazi menshi.
Dusengimana Jean de Dieu ni umusore w’imyaka 22 wo mu Karere ka Gicumbi, watangarije IGIHE ko yafashijwe n’ijambo ry’Imana bigishijwe, agafata umwanzuro wo kuzasubira iwabo yarahindutse ntasubire mu bujura bwamugejeje Iwawa.
Ati ‘‘Ubujura nibwo nakoraga nkoresha n’ibiyobyabwenge. [...] Igitumye mfata umwanzuro, bitewe n’inzira nanyuragamo n’abo nari nziranye na bo bakoresha ibiyobyabwenge bagakora n’ubujura, niyemeje kuba nabigobotora nkagendana na gahunda za leta, nkagendana n’Imana.’’
Mugenzi we witwa Hagenimana Samuel w’imyaka 30, we yavuze ko yongeye kugarukira Imana dore ko yari asanzwe ari umuyoboke w’Itorero ry’Abadiventisiti, ariko akaza kujya mu ngeso mbi n’umuryango we ukamukebura akanga kumva.
Yavuze ko yacuruzaga telefone yagurishijwe n’abazibye kandi abizi.
Umuhanzi Sarah Sanyu uri mu bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yasobanuye ko Korali Ambassadors of Christ aririmbamo yagiye gutaramira Iwawa, kugira ngo bibutse abahagororerwa ko bishoboka ko bahinduka kuko Imana itabaretse.
Ati ‘‘Icyatuzanye ni ukwifatanya n’aba bantu bari hano Iwawa, kugira ngo tubahe ibyiringiro [...] kugira ngo bumve ko batari bonyine. Ni ukubigisha Imana.’’
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), Mufulukye Fred, yashimye ivugabutumwa rya Ambassadors of Christ, yibutsa ko Iwawa hagororerwa abantu bo mu madini yose akorera mu Rwanda, bityo ko n’andi madini akwiye kugira uruhare mu kwegera abayoboke bayo bahagororerwa bakagarukira Imana bagaca ukubiri n’ingeso zatuma basubira Iwawa.
Ati ‘‘Amadini yose arahari. Ubu rero umukoro tugiye guha amadini, ni uko buri dini riza rigafata umuntu waryo, rikamushyiriraho ingamba zo kujya kumufasha atashye. Ubu urugamba tugiye kurushyira ku madini. Ubu twebwe uzajya aza, tuzajya tubaza tuti uri uw’irihe dini?, tujye gushaka ririya dini tuti wa muntu wanyu yagarutse. Turashaka ko amadini afata inshingano.’’
Mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa hari kugororerwa abantu 4.911, mu cyiciro cya 25. Kuva iki kigo cyafungurwa mu 2010, hamaze kugororerwa abantu 34.449 mu byiciro 24 byabanje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!