Abihayimana bamwe na bo bagaragaye mu bikorwa by’ivangura no kubiba amacakubiri mu baturage, banijandika mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku buryo hari ababihaniwe n’inkiko.

Iki cyasha cyasigiwe Kiliziya Gatolika yafatwaga nk’umwizerwa no gutanga ubutumwa butagatifu, Papa Francis ubwo yabonanaga na Perezida Kagame i Vatican muri Werurwe 2017 yagaragaje guca bugufi asaba imbabazi kubw'abayo bagize uruhare muri Jenoside.

Si ibyo gusa, Kiliziya Gatolika inarimo gahunda yo gufasha abakoze jenoside n’abo bahemukiye kongera kwiyunga, nyuma yo gukora urugendo rwo gusaba imbabazi no kuzitanga, byose biherekezwa no kwakirwa muri kiliziya kw’abateye iyo ntambwe ndetse bakanakomorerwa amasakaramentu ari nako babyarwa muri batisimu n’ababababariye. Ibi bikerekana gutura umutwaro bahoranaga cy’ibyo bakoze no kwishisha abo bahemukiye, kikaba umusanzu ukomeye mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge na gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ bishyizwe imbere na Leta y’u Rwanda.

Indi ntambwe nshya mu kuzacengeza gahunda ya 'Ndi Umunyarwanda' mu bakirisitu, Diyosezi ya Kabgayi yahaye ibiganiro abaseseridoti n’abihayimana 235 ku bijyanye na yo nk’abantu bahorana n’abakirisitu bya hafi kandi igihe kinini.

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, yavuze ko aba bihayimana hari ibyo bari basanzwe bazi kuri iyi gahunda ariko bikaba ari byiza kubahuriza hamwe kugira ngo bagire indi ntambwe batera.

Yagize ati “Ibyo twakoze ntabwo ari uguhera kuri zero, bari bafite urugendo bakoze kuko ni Abanyarwanda nk’abandi, bari mu Rwanda, bafite aho bahiriye na Ndi Umunyarwanda mu buryo bwinshi butandukanye. Ariko byari byiza ko tuza hano nk’abihayimana n’abapadiri tukagira gahunda iteguye neza ku buryo budufasha kumva no kwinjira neza muri Ndi Umunyarwanda ariko tubanje kumva amateka ishingiyeho n’inzira twanyuzemo kugira ngo tugere aho tugeze ubu, cyane muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.”

Musenyeri Mbonyintege yasabye abapadiri n’abihayimana gufatanya mu kurwanya ikibi, bimika icyiza, kuko bakoze ari ba nyamwigendaho ntacyo bageraho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba, yashimangiye ko inyigisho zahawe aba bihayimana zizatanga umusanzu ukomeye muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Ati “Turizera ko ari intore zigiye gutanga umusanzu wazo mu zindi ntore zafashaga gutoza Abanyarwanda kwiyubakamo ubunyarwanda bujyanye n’icyerecyezo cy’u Rwanda twifuza no gukira ibikomere twahuye na byo, tuzirikana ko abaseseridoti n’abihayimana ari Abanyarwanda bavuka mu bandi kuko ibikomere n’amateka Abanyarwanda banyuzemo nabo byabagezeho […] kuko basanzwe bafasha abantu mu buzima aho bakorera, ibi nabyo ni ibikorwa bigiye kwiyongeraho.”

Abari bitabiriye izi nyigisho batangaje ko yabagiriye akamaro kuko bahavuye biyemeje kubaka u Rwanda rushya ruzira amacakubiri nk'ayo rwaciyemo.

Jacqueline Mukesharugo, umubikira mu Muryango w’Abarangarukundo, yagize ati “Ikintu gikomeye nkuye muri aya mahugurwa, ni icyizere dufite cyo kubaka u Rwanda rushya kandi rwiza. Ku bwa njye ndumva mfite ubushake bwo kubaka amahoro muri iki gihugu duhereye ku mitima y’Abanyarwanda.”

Yakomeje agira ati “Ngomba kubashishikariza [abaturage] kugira umuco w’amahoro, gukunda igihugu, gukunda buri wese kuko amoko muri iki gihugu nta cyiza yatubyariye […] nk’Umunyarwanda by’umwihariko nk’umuntu wabonye ibyabereye mu gihugu, njye numva niteguye no gutanga ubuzima bwanjye kugira ngo ibibi byabayemo bitazongera kugaruka.”

Abitabiriye ibi biganiro biyemeje komora ibikomere by’amateka bya bamwe mu Banyarwanda babatega amatwi nk’abihayimana no kubafasha kubona ibyiza bubakiraho icyizere cyabo cy’ejo hazaza. Biyemeje kandi guhuza inyigisho z’iyogezabutumwa n’ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda.

Izi nyigisho zatangiwemo ibiganiro n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka; Visi Perezida wa mbere w’Umuryango Unity Club, Monique Nsanzabaganwa; n’abandi. Byari bifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda, Abaseseridoti n’abihayimana mu kubaka ubunyarwanda bubereye u Rwanda.”

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege
Abapadiri bari gusobanurirwa umuzi wa "Ndi Umunyarwanda" ngo bazayicengeze mu bakirisitu
Abapadiri bari gusobanurirwa umuzi wa "Ndi Umunyarwanda" ngo bazayicengeze mu bakirisitu
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba